Iyi komite yafashe ubutegetsi mu kwezi gushyize nyuma yo guhirika Perezida Omar al-Bashir, yatangaje ko yumvukanye na DFCF gushyiraho Akanama Nshingamategeko kazayobora kugeza amatora abaye.
Lt. Gen. Omar Zain al-Abidin umwe mu bayoboye komite y’inzibacyuho yabwiye itangazamakuru ko amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi ashyirwaho umukono mu masaha 24.
Yavuze ko ako kanama kazaba kagizwe n’abantu 300 barimo 2/3 bya DFCF, abandi bakazaba bakomoka mu yandi mashyaka.
Uyu mwanzuro wemeranyijwe mu gihe imiryango mpuzamahanga yakomeje gusaba iyo komite kwegurira ubutegetsi abasivile ndetse igahabwa n’igihe ntarengwa cyo kuba byakozwe. Nk’Akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika Yunze (AU) ku wa 15 Mata kari kayihaye iminsi 15.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo imyigaragambyo yatangiye abaturage bamagana izamuka ry’igiciro cy’umugati cyari cyikubye gatatu, ikomeza yamagana ubutegetsi bwa Bashir bwari bumaze imyaka isaga 30.
Imyigaragambyo yarakomeje ku wa 6 Mata, bagera ku biro by’igisirikare bagisaba ko Perezida Bashir ava ku butegetsi ndetse nyuma y’iminsi itanu arahirikwa.
Kuva icyo gihe imyigaragambyo yakomeje abaturage basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile.
BBC yanditse ko nyuma y’amasaha make igisirikare gitangaje ayo masezerano, imyigaragambyo imaze guhitana abasivile batanu n’ushinzwe umutekano umwe.



















TANGA IGITEKEREZO