00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo kivuga ku buzima bwo mu gitanda bw’umugore wa Perezida wa Liberia cyarikoroje

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 February 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Isaac Vah Tukpah umwe mu banditse igitabo ku buzima bwa Perezida George Weah yafatiwe ku mupaka ashaka kuva mu gihugu nyuma y’iminsi hari ukutavuga rumwe ku gitabo cye.

Hari bimwe mu bice bigize igitabo ‘George Weah The Dream, The Legend, The Rise to Power: The Journey of an Enigmatic Leader’ kivuga ku buzima bwa Perezida Weah, bimaze iminsi byamaganwa, aho bivugwa ko bitesha agaciro abagore.

BBC yatangaje ko imiryango itandukanye irengera abagore imaze iminsi inenga igice umwanditsi yashyize mu gitabo, aho Perezida Weah avuga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku mugore we.

Bivugwa ko mu gitabo, Perezida Weah avuga ko mu byatumye ahitamo Clar Marie Weah nk’umugore harimo n’uburyo azi kwitwara neza mu gitanda.

Nubwo byateje ururondogoro muri Liberia, ntacyo Clar Marie Weah arabivugaho.

Bijya gushyuha byatangijwe n’umwe mu banyamakuru baba muri Amerika ariko bavuka muri Liberia, ubwo yashyiraga kuri Internet bimwe mu bigize icyo gitabo.

Bimaze kumenyekana, Isaac Vah Tukpah yirukanywe mu kazi ke nk’umwe mu bakoranaga bya hafi n’utavuga rumwe na Leta ndetse yasabye imbabazi zo gushyira umugore wa Perezida mu gitabo cye.

Guverinoma ya Liberia yatangaje ko kubuza Isaac Vah Tukpah kuva mu gihugu ntaho bihuriye n’igitabo yanditse.

Minisiteri y’itumanaho yatangaje ko uwo mugabo yabujijwe kuva mu gihugu kubera umutekano we kuko imipaka ifunze kandi nta mpapuro z’nzira yari afite.

Perezida Weah na we yatangaje ko Tukpah nta muntu uri kumuhiga kandi ko afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka.

Imiryango irengera abagore yatangaje ko iri kwitegura gukora imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana icyo gitabo.

Icyakora hari abandi baturage bavuga ko hakenewe ukuri kuri icyo gitabo, Perezida Weah akabanza kuvuga niba ibyanditswemo ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Ntacyo Clar Marie Weah aratangaza ku byanditswe mu gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages