00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitero FDLR yagabye ku ngabo za Congo cyahitanye batandatu

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 2 September 2015 saa 01:56
Yasuwe :

Abantu batandatu barimo abarwanyi ba FDLR batanu n’akana k’agakobwa k’imyaka ibiri baguye mu gitero uwo mutwe w’inyeshyamba wagabye ku birindiro by’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Radio Okapi itangaza ko icyo gitero cyagabwe mu rukerera rw’itariki ya 1 Nzeri 2015, mu gace ka Kalonge/Kalembe, hagati ya Masisi na Walikale ho muri Kivu y’AMajyaruguru.

Hari mu mashaa ya saa kumi za mugitondo (4:00am), ubwo abarwanyi ba FDLR bateraga ibirindiro by’ingabo za FARDC (813e regiment) zikorera mu duce twa Kisimba muri Walikale, na Bashali Mokoto, muri Masisi.

Abo barwanyi bakigera muri ibyo birindiro, ingabo za FARDC zasaga n’izabiteguye zahise zibarwanya, batanu muri abo barwanyi (FDLR) bahasiga ubuzima.

Icyo gitero cyageze no mu rugo rw’abasivili baturanye n’umugaba w’izo ngabo za FARDC, aho umwana umwe w’imyaka ibiri yahise ahasiga ubuzima ababyeyi be bagakomereka.

Kugeza ubu nta kiratangazwa ku basirikare ba FARDC baba barahaguye cyangwa ngo bahakomerekere, ariko abasivili muri ako gace bemeza ko hari abahaguye mu ngabo za Congo.

Icyo gitero cyaje nyuma y’aho muri Mutarama 2015 ingabo za FARDC zitangarije ko zitangiye kugaba ibitero byo kurandura umutwe wa FDLR, bitari byagira icyo bigeraho gifatika kugeza ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages