Umuvugizi w’igisirikare cya Monusco yatangaje ko benshi mu barwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro batewe ubwoba n’uko babwirwa ko bazagabwaho ibitero bakishyira mu maboko ya Loni na FARDC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku ya 1 Ukwakira.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umuvugizi w’ingabo za Monusco Felix Prosper Basse yavuze ko kuva ku ya 1 Ukwakira abarwanyi batanu ba FDLR, batandatu ba ADF Nalu, na bane ba Maï Maï, bishyize mu maboko ya Monusco mu nkambi ya Medine, Nyani Luna, Bunyakiri na Rwindi.
Ikinyamakuru Digital Congo kivuga ko Umuyobozi wungirije w’umutwe wa Maï Maï Sisawa n’umwungirije Maj. Innocent Manga bishyize mu maboko y’ingabo za FARDC mu gace ka Shabunda.
Kuwa 3 Ukwakira, abagize Akanama k’Umutekano ka LONI bamaganye ubusabe bw’uko habaho ibiganiro bya politiki hagati ya FDLR n’u Rwanda, ahubwo basaba ko uyu mutwe wagabwaho ibitero, abayirimo bakoze ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Bassa yemeza ko abarwanyi ba FDLR bahiye ubwoba bwo kugabwaho ibitero akaba ari nayo mpamvu bamwe muri bo batangiye gutoroka bakishyira mu maboko ya Loni abayobozi babo batabizi.
Si Loni gusaba isaba ko FDLR igabwaho ibitero kuko Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’u Bwongereza byagaragaje bidasubirwaho ko bishyigikiye ibitero bizagabwa kuri uyu mutwe ndetse byaba na ngombwa bigatanga ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO