00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGL3 ije kongerera ubushobozi Itangazamakuru mu karere k’ibiyaga bigari

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 March 2015 saa 08:33
Yasuwe :

Mu rwego rwo guteza imbere Demokarasi, IGL3 igiye gufasha abanyamakuru bo mu karere k’ibiyaga bigari kunoza imikorere yabo no kumenya uko bitwara muamatora, mu gihe hitegurwa ay’abakuru b’ibihugu yegereje muri aka karere.

Umushinga wa Infos Grand Lacs( IGL3) uzatangira kuwa 9 Werurwe 2015 i Bujumbura mu Burundi, wateguwe n’ikigo mpuzamahanga cy’iterambere ry‘itangazamakuru mu biyaga bigari (Institut Panos Grands Lacs/IPGL), ishyirahamwe ry’ibitangazamakuru mu majwi n’amashusho mu Burundi (ABR), n’ikigo mpuzamahanga giteza imbere itangazamakuru mu Burayi (Institut Panos Europe/IPE).

Uyu mushinga wateguye gahunda yo gushimangira, kumenyekanisha amahame y’ibanze ya kinyamwuga agenga itangwa ry’ibitekerezo binyuranye. Ni umwanya kandi wo kongera ubushobozi mu micungire no mu mikorere y’ibitangazamakuru hagendewe ku mbaraga bifite.

Abateguye uyu mushinga bavuga bitewe ni uko mu karere k’ibiyaga bigari kagizwe n’u Burundi, u Rwanda na Repubulika ihaganira Demokarasi ya Congo, bitegura amatora hagamijwe guteza imbere Demokarasi, bikwiye ko himirizwa umuco w’ibiganiro mpaka, uruhare rw’Itangazamakuru rukagaragara muri buri gihugu, n’ubwo bikigorana bitewe n’ubukene, kugenzurwa, ibibazo by’amoko no gukoreshwa mu kazi karyo.

Uyu mushinga (IGL30) uzakora mu bitangazamakuru 16 byo mu biyaga bigari, watewe inkunga n’ubufatanye bw’u Busuwisi ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga yo muri icyo gihugu.

Aya mafaranga azakora mu byiciro 10 bizabera mu bihugu 3 bigize akarere k’ibiyaga bigari, hakazahugurwa abanyamakuru, hubakwe ubushobozi bw’ibitangazamakuru mu mikorere no mu bukungu, kubafasha kubahiriza amahame y’umwuga no kugera ku makuru yizewe, kwita ku bitekerezo bya rubanda no kongera amakuru avugwa mu karere hibandwa kuri gahunda z’amatora.

Uyu mushinga uzatangirizwa i Bujumbura mu Burundi, witabirwe n’abahagarariye abanyamakuru mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, n’imiryango yigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages