Nyuma y’ibibazo birimo ubukererwe bwabaye muri aya matora no kuba ibiro by’itora bitafunguwe bigatuma amatora yimurirwa ku wa 21 Ukuboza, FCC yatangaje ko ibyabaye ari akavuyo kandi ko “umunyagitugu” Perezida Félix Tshisekedi uhatanira manda ya kabiri ari we wabiteye byose.
Iri huriro risobanura ko Tshisekedi yaburiwe kenshi ko aya matora ashobora kuzabonekamo inenge nyinshi, ariko aho kugira ngo ashake uburyo yazikumira, yavuniye ibiti mu matwi.
FCC yagize iti “Bigaragara ko ubwoba bwose FCC yagaragarije abari ku butegetsi bwabaye impamo. Ni amatora y’akavuyo yategujwe kenshi na FCC yabaye uyu munsi.”
Riremeza ko kuri site zirenga 50% hatabereye amatora kuko zitafunguwe ku wa 20 Ukuboza, imashini z’itora kuri site zirenga 30% zakoraga nabi, ahandi ibiro by’itora byashyizwe ahatari hateganyijwe hagamijwe kwiba amajwi.
FCC iravuga ko ibyo yabonye ku munsi w’amatora ari agahomamunwa kandi ko byasebeje igihugu. Yagaragaje ko icyari kigamijwe ari ukugira ngo umukandida uri ku butegetsi, ari we Tshisekedi, ahabwe amajwi, akomeze ayobora igihugu yananiwe gushyira ku murongo.
Yaboneyeho guteguza abayoboke ba FCC ko mu minsi iri imbere izakora ibishoboka ijwi ryayo rikumvikana, binyuze mu myigaragambyo yo kwamaganira mu gihugu hose amabi ihamya ko yabereye muri aya matora.
FCC yigeze gusaranganya imyanya mu nzego zitandukanye z’igihugu n’ihuriro ryitwaga CACH ryari ryarashinzwe na Tshisekedi, hashingiwe ku bwumvikane uyu Mukuru w’Igihugu yari yaragiranye na Kabila mu 2018.
Ubufatanye bw’aya mahuriro bwahagaze mu 2020, biturutse ku cyemezo Tshisekedi yafashe. Icyo gihe FCC yatakaje imyanya myinshi, haba muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga amategeko, umubano w’aba bombi ushyirwaho akadomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!