Agace ka Beni kabaye isibaniro ry’intambara ziterwa n’inyeshyamba zirimo izo mu mutwe wa ADF (Allied Defense Forces) ukomoka muri Uganda n’indi irimo FDLR ibarizwamo abakoze Jenoside bakibumbatiye ingengabitekerezo yayo, kamaze iminsi kibasiwe n’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu 42 mu gihugu hose.
Abaturiye Ivuriro rya Mangina riri mu bilometero 30, uvuye i Beni, batashywe n’ubwoba kubera ibyago bibugarije ndetse Leta yashyize ibigega hafi y’amaguriro n’amasoko birimo imiti yo gufasha abantu bagize ikibazo gifitanye isano na Ebola.
Jonas Mumbere ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yabwiye Jeune Afrique ko akoresha uturindantoki yirinda kwandura Ebola.
Yagize ati “Mfite uturindantoki two kwikingira icyo cyorezo. Abakiliya batangiye kugira amakenga yo kurira moto banga ko bacyandura.”
Abakora akazi ko kwicuruza bo baravuga ko kuva Ebola yagaragara, ubuzima bubagoye kuko abakiliya basigaye bagira ubwoba bwo kubareba banga ko bahandurira.
Minisiteri y’Ubuzima yagiriye abaturage inama zo kwirinda Ebola yagarutse muri iki gihugu ku nshuro ya 10 kuva mu 1976 ubwo yahadukaga bwa mbere. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko Ebola ifite ubukana kuko iri kwibasira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ituwe n’abaturage benshi, bagera kuri miliyoni zirindwi.
Abaturage bari hagati y’urupfu n’umupfumu
Abaturage batuye muri Beni batangaje ko ntaho bafite ho kwerekeza kuko uretse Ebola ibabangamiye nta n’umutekano uhari kubera inyeshyamba zibabuza umutekano by’umwihariko iza ADF zikambitse mu mashyamba kuva mu 2014.
Umugore witwa Pascaline Fitina yagize ati “Nturutse i Kokola hari ibirindiro bya ADF. Ubu ndi aha kwa mukuru wanjye uheruka kwicwa na Ebola. Sinzi icyo ngiye gukora kuko n’umugabo we yashyizwe mu kato aho ari kwitabwaho.”
Pascal Lukula we yagize ati “Sinzi aho kwerekeza kuko ADF itumereye nabi mu gace ka Oicha-Eringeti aho umuryango wanjye uherereye. Turi hagati y’urupfu n’umupfumu, uruhande rumwe hari inyeshyamba za ADF na Ebola ntitworoheye.”
Mu ruzinduko aheruka kugirira muri RDC, Umuyobozi wa OMS ku Isi, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ko hagira igikorwa muri ako gace kugarijwe na Ebola hakagaruka umutekano.
Umuyobozi uhagarariye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Éphrem Kasereka, yatangaje ko ingabo na Polisi bagiye kuhakaza umutekano ngo abaganga bakomeze gutanga ubufasha nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO