Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu nibwo iki kibumbano cyari kiri mu gice cyahariwe imyidagaduro muri iyi kaminuza iri mu mujyi wa Accra kuva mu 2016, cyakuweho.
Umuvugizi wa Kaminuza ya Ghana, Stella Amoa, yatangarije CNN ko bafashe umwanzuro wo kugikura muri iki kigo babiherewe uburenganzira na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ibi bikozwe nyuma y’uko Inama y’ubuyobozi y’iyi kaminuza ibisabye guverinoma, kubera imyigaragambyo yatangijwe n’abanyeshuri n’abalimu bavugaga ko Ghandi yagiraga ivangura.
Ghandi uzwi ku Isi hose mu kuba yarateje imbere amahoro, yaharaniye ko u Buhinde bwigenga ku Bwongereza; yishwe mu 1948.
Nubwo uyu mugabo wiswe ‘Ingabo y’amahoro’ yabaye muri Afurika y’Epfo imyaka 21, zimwe mu nyandiko ze zivuga ku mugabane wa Afurika zivugwamo kuba yarakoreye irondaruhu abirabura bo mu gihugu yari yarahungiyemo avuga ko bari munsi y’Abahinde.
Obadele Kambon ukuriye ishami ry’indimi muri Institute of African Studies muri Kaminuza ya Ghana yavuze ko bishimiye kuba guverinoma yageze aho ikumva ubusabe bwabo.
Ati “Amagambo yavuze akiriho agaragaza ko atifuzaga kubana natwe abirabura. Kuki twakwifuza kubana nawe nyuma y’urupfu rwe dushyira ikibumbano cye muri kaminuza yacu?”
Ghana yafashe uyu mwanzuro mu gihe muri Malawi n’aho abaturage bakomeje kwamagana ko ikibumbano cya Ghandi gishyirwa mu mujyi wa Blantyre kandi ngo ntacyo yabamariye.



















TANGA IGITEKEREZO