Iki kigo gishinjwa kwigarurira ubutaka bungana na hegitari 23 buherereye mu Mujyi wa Harare, busanzwe ari ubw’amashuri yitwa Eaglesvale.
Umunyamategeko w’aya mashuri, Rodney Makausi, yabwiye BBC ko mu 2016 guverinoma yashatse kwigarurira ku ngufu ubu butaka, ariko nyuma irabireka kubera ko iki kibazo cyari kimaze kugezwa mu nkiko.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iri shuri, Enos Chomutiri, mu mpera z’umwaka ushize ubu butaka bwaje guterwaho ibigori, ndetse icyapa cy’ishuri kirangizwa.
Yakomeje avuga ko abantu bavuga ko ari abakozi ba Gushungo Holdings bakorera kuri ubwo butaka, abanyamategeko bakaba basaba ko babuvaho cyangwa ikibazo kigasubizwa mu nkiko.
Si ubwa mbere Umuryango wa Mugabe ushinjwe kwigarurira ubutaka bw’abandi, kuko mu myaka yashize wahanganye mu nkiko n’abahinzi bakennye bawushinjaga kubambura ahantu hakize kuri zahabu. Bigeze no gushinjwa kubohoza igice cy’imirima y’ikigo mpuzamahanga gikora ibikomoka ku ndimu.



















TANGA IGITEKEREZO