00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinamico i Kinshasa: Uko "iperereza" ku rupfu rwa okende ryambuye Tshisekedi uruhu rw’intama

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 3 March 2024 saa 08:34
Yasuwe :

Itangazwa ry’ibyavuye mu cyiswe “iperereza” ku rupfu rwa Chérubin Okende ryatewe utwatsi n’Abanye-Congo, rituma uruhu rw’intama Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yari acyambaye imbere yabo rumuviraho rimwe.

Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, yahawe inkwenene ku wa 29 Gashyantare 2024, ubwo yatangazaga ko ibyavuye mu “iperereza” ryakozwe n’ubushinjacyaha bwa RDC byagaragaje ko Okende yapfuye yiyahuye, aho ngo yakoresheje imbunda akirasa mu mutwe kubera “stress” yari amaranye iminsi.

Abanye-Congo benshi babyise ikinamico, bamwe bavuga ko n’umwana w’igitambambuga atakwemera iby’iryo “perereza” kuko byumvikana neza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umurambo wa Okende wasanzwe mu modoka ye yarashwe, mu gitondo cyo ku wa 13 Nyakanga 2023, nyuma y’amasaha make ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi yari abereye umuvugizi ritangaje ko ryamuburiye irengero.

Imbunda yarashishijwe yasanzwe hafi aho mu modoka, umurambo we wagumishijwe mu ntebe wambitswe umukandara, amaraso yaviriranye ku ishati y’umweru yari yambaye, ndetse bigaragara ko amasasu yamutoboye ahantu henshi.

Imodoka yasanzwemo yari iparitse ahitwa Limeté i Kinshasa itazimijwe ndetse na ‘climatiseur’ yayo icanye, mu gihe ishyaka rye ryari ryatangaje ko yashimutiwe n’abantu bitwaje intwaro muri ‘parking’ y’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, ahagana saa Cyenda z’amanywa ku munsi wari wabanje.

Icyo gihe Okende yari atumye umurinzi we kumutangira ibaruwa imbere mu rukiko, cyane ko rwari rumaze iminsi rumuhamagaza ngo atange ibisobanuro ku mutungo we. Umurinzi we asohotse mu rukiko yasanze Okende atakiri aho yamusize, ndetse na we ahita atabwa muri yombi, kugeza ubu aracyari mu buroko.

Okende wari umudepite, yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi muri Guverinoma ya Tshisekedi kugeza mu Ukuboza 2022, ubwo yeguraga nyuma y’uko Katumbi yari amaze kwitandukanya n’ihuriro ry’amashyaka yiyunze na Tshisekedi mu cyiswe Union sacrée.

Ubwegure bwe bwaziye rimwe n’ubw’abandi ba ministiri babiri ba hafi ya Katumbi.

Inkuru ikimara kuba kimomo hose ko Okende yishwe arashwe, ibiro bya Perezida wa RDC byanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ko Tshisekedi yasabye ubucamanza ‘gushyira umucyo’ kuri icyo kibazo, hakagaragazwa ukuri kwabyo.

Nyamara Tshisekedi yicinyaga icyara mu mutima kuko yumvaga ateye indi ntambwe imuganisha ku ntsinzi y’amatora yari ateganyijwe mu Ukuboza 2023, aho yari yiteguye kwishyura ikiguzi cyose byasaba ariko akaguma ku butegetsi.

Katumbi uri ku gasongero k’ishyaka Okende yari abereye Umuvugizi, yari amaze kuba nk’isereri cyangwa inzozi mbi kuri Tshisekedi kuko ari we wari ufite igitinyiro gihambaye mu batavuga rumwe na Tshisekedi bari biyemeje guhatanira kuba Perezida wa RDC.

Katumbi yavuze ko urupfu rwa Okende bigaragara ko rwateguwe rukanashyirwa mu bikorwa ku mpamvu za politiki “hagamijwe kuducecekesha”.

Kuri Jean Bwasa, Umunya-Afurika y’Epfo usesengura politiki ya Afurika, urupfu rwa Okende cyari ikimenyetso cy’uko Tshisekedi yarimo akora iyo bwabaga ngo agume ku butegetsi, cyane ko icyashoboraga gutuma Abanye-Congo bamutora ngo abugumeho kwari ukuba yaragaruye umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye kandi bikaba byaramunaniye.

Ibyo ngo byatumye Tshisekedi yiyumvisha ko kwica Okende biza gutuma n’abandi batavuga rumwe na we batinya; kuko n’ubwo amatora yari yegereje invururu zari zose haba mu burasirazuba no mu burengerazuba bwa RDC, ndetse no mu murwa mukuru Kinshasa.

Kuri Tshisekedi, izo mvururu zari igihe cyiza cyo gukoramo amatora kugira ngo byitwe ko yayatsinze.

Uko ni nako byagenze kuko Okende yishwe mu gihe n’ abanyamakuru bavuga ukuri kw’ ibibera muri RDC barimo baburirwa irengero, abandi barimo Stanis Bujakera ukorera Jeune Afrique barafungwa.

Nyuma y’amezi abiri Okende yishwe, Jean-Marc Kabund wigeze kuyobora ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi akarivamo muri Nyakanga 2022 agahita anashinga irye yise Alliance for Change, yakatiwe imyaka irindwi muri gereza azira kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Muri Gicurasi 2023, Salomon Kalonda wari icyegera cya Katumbi yafatiwe n’abakozi b’urwego rw’ubutasi rwa RDC ku Kibuga cy’indege cya Kinshasa, bamuta muri yombi ashinjwa gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga, abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na Tshiskedi, cyane cyane irya Katumbi n’irya Martin Fayulu wamutsinze mu 2018 ariko akibwa amajwi, baribasiwe bikomeye aho babaga bakoraniye ku buryo bamwe bagiye banahasiga ubuzima.

Hari aho ibikorwa byo kwiyamamaza byagiye bisubikwa ahandi bigasozwa huti huti harengerwa ubuzima bw’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na Tshisekedi, bwari bukomeje kugirwa ibitambo bya manda ye ya kabiri.

Uruhu rw’intama Tshisekedi yari yitwikiriye rwamuvuyeho rwose

Mu bikorwa bye byo kwiyamamariza manda ya kabiri, Tshisekedi yakoresheje cyane imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, n’ubuyobozi bw’u Rwanda yashinjaga gufasha umutwe wa M23 yita “uw’iterabwoba”.

Yageze aho yerura ko agomba gushoza intambara ku Rwanda ngo kuko ari rwo ruhungabanya umutekano wa RDC.

Ayo yose Tshisekedi yayavugaga kuko abatavuga rumwe na we iturufu ya mbere bari bafite kwari ukugaragaza ko imyaka itanu amaze ku butegetsi, aho kugarura amahoro mu Burasirazuba nk’uko yabyiyemeje yiyamamariza manda ye ya mbere mu 2018, yatumye ibintu birushaho kujya irudubi.

Kubwira Abanye-Congo b’abahezanguni ko azatera u Rwanda, bavuzaga akaruru bakamuha amashyi, uwo munsi akaba yikuye imbere yabo.

Uko kurwana no kubona icyo avuga ariko kwakomezaga kuvutsa uburenganzira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru kuko bo yanze ko banitabira amatora.

Byumvikane ko yari azi neza ko batamutora kuko aho kubaha amahoro, Tshisekedi yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda. Abasesenguzi bamwe bavuga ubwo bwicanyi buganisha kuri Jenoside mu gihe bwakomeza kureberwa ntagikozwe.

Ku rundi ruhande, kuba ubutegetsi bwa RDC bwavuze Okende yapfuye yiyahuye byahumuye amaso Abanye-Congo babona ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda atari bo bonyine Tshisekedi yagize ibitambo bimuganisha kuri manda ye ya kabiri.

Nta rukundo na ruke yari afitiye umwenegihugu uwo ari we wese, icyari kimuraje ishinga kwari ukugera ku ntebe iruta izindi mu gihugu.

Hari ababona ko ibyo Tshisekedi yavuze byo “gushyira umucyo” ku rupfu rwa Okende, kwari ukwandika ikinamico izasoza ivuga ko yapfuye yiyahuye? Niba yarapfuye yiyahuye se, umurinzi we aracyari muri gereza akoramo iki?

Iperereza ryabonye ko yiyahuye ntiribone abitwaje intwaro bamukuye muri “parking” y’urukiko naryo riteye ukwibaza.

Abashobora kwizera ikinyoma cya Tshisekedi cy’uko Okende yapfuye yiyahuye ni hafi ya ntabo.

Icyiswe iperereza ku rupfu rwa Chérubin Okende cyambuye Tshisekedi uruhu rw'intama yari acyiyambitse imbere y'Abanye-Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages