00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikirego Perezida Nkurunziza aregamo abarimo Televiziyo France 3 cyateshejwe agaciro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 April 2019 saa 03:59
Yasuwe :

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, aregamo Umunyamategeko Bernard Maingain, umwanditsi David Gakunzi na Shene ya Televiziyo yitwa France 3, kumusebya.

Iki kirego cyateshejwe agaciro kuri uyu wa 5 Mata 2019, cyatanzwe nyuma y’inkuru [yiswe ‘Le Burundi en proie à des violences extremes’] yatambutse kuri televiziyo ya France 3 muri Mutarama 2016.

Iyi nkuru y’iminota ibiri yari ishingiye ku mashusho yafashwe agaragaza imvururu n’ubwicanyi, aho uwayikoze avuga ko byaberaga mu gace ka Karuzi mu mujyi wa Bujumbura.

Guverinoma y’u Burundi yashinjaga Maingain, kuba ariwe watanze aya mashusho yaje gusuzumwa bikavumburwa ko abayarimo batavugaga Ikirundi, ahubwo bakoreshaga igi-haussa kivugwa mu burengerazuba bwa Afurika.

Ubwo bageraga imbere y’urukiko ku wa 23-24 Muatarama 2019, Bernard Maingain na David Gakunzi, bashinjwe ubufatanyacyaha mu gusebya Perezida Nkuruniza, binyuze muri iyo nkuru yari yatambutse kuri Televiziyo France 3.

Delphine Ernotte, uyobora France 3 n’umunyamakuru Luc Lagun-Bouchet nabo bakurikiranwagaho kunyuzaho iyo nkuru.

Umunyamatego w’abaregwa, Me Léon Lef Forster, yabwiye Jeune Afrique ko urukiko rwanzuye ko mu biganiro n’amashusho abaregwa bakoresheje nta kintu kigaragaza ko basebeje Perezida Nkurunziza.

Umucamanza yasobanuye ko ntaho bigaragaza ko bavuze Perezida Nkurunziza mu izina bagamije kumusebya cyangwa kumutuka nk’uko ikirego kivuga.

Yavuze kandi ko iyo nkuru igaragara ko yakozwe ku nyungu za benshi muri rusange ndetse amagambo yavuzwe ku bwicanyi bwakorwaga mu Burundi, ashingiye ku byegeranyo by’imiryango mpuzamahanga yatangaje bityo ko batarengereye.

Nyuma y’imyanzuro y’urukiko, Gakunzi yavuze ko ari ‘Intsinzi ku baregwa, urukiko rutatandukiriye, umucamanza yasobanukiwe ko ubutegetsi bw’u Burundi bushaka kurengera ubutabera’.

Umunyamategeko wa Perezida Nkurunziza, Arthur Vercken, yanze gutangariza BBC niba icyemezo cy’urukiko umukiliya we azakijuririra cyangwa atazakijuririra.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida Nkurunziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages