00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbeba zabujije Perezida wa Nigeria kujya mu biro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2017 saa 06:13
Yasuwe :

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari agiye kumara amezi atatu akorera akazi mu rugo iwe nyuma y’aho imbeba zigabije ibiro bye zikangizamo ibikoresho bitandukanye.

Buhari yari amaze iminsi irenga ijana atari mu gihugu kuko yari yaragiye mu Bwongereza kwivuzayo.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Nigeria yabwiye BBC ko Buhari azaba akorera mu rugo iwe mu gihe hagisanwa ibyangijwe n’imbeba ubwo yari arwariye i Londres.

Bimwe mu bikoresho byangiritse harimo intebe zo mu biro ndetse n’ibyuma bizana umuyaga mu nzu (air conditioners).

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida yavuze ko nubwo Buhari azaba akorera mu rugo ntacyo bizangiza ku kazi ke n’imigendekere yako.

Buhari yagarutse mu gihugu cye mu cyumweru gishize ahita anageza ijambo ku baturage, icyakora ntiyigeze avuga ku burwayi bwari bumumajije iminsi mu Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages