00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuga za Leta ya Sénégal zibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 May 2023 saa 06:57
Yasuwe :

Ku wa Gatanu, itsinda ry’abajura bifashishije ikoranabuhanga (hackers) bibasiye imbuga zitandukanye za Guverinoma ya Sénégal, bituma abazikoresha batabasha kubona amakuru aziriho.

Itsinda ryiyise Mysterious Team ryatangaje ko ari ryo riri inyuma y’ibyo bitero ribinyujije mu butumwa ryanyujije kuri Twitter.

Umuvugizi wa Guverinoma Abdou Karim Fofana, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo izo mbuga za Leta zigaruke.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, urubuga rwa Perezida nirwo rwonyine rwagaragaraga mu gihe izindi zirimo iza Minisiteri zari zavuyeho.

Ubutumwa bwakoreshejwe n’abo bajura mu by’ikoranabuhanga kuri Twitter burimo amagambo ‘FreeSenegal’ busanzwe bwifashishwa n’abatavuga rumwe na Leta muri iyi minsi.

Muri Sénégal hari umwuka utameze neza muri iyi minsi mu gihe hitegurwa amatora ya Perezida azaba mu mwaka utaha. Abatavuga rumwe na Leta bafite ubwoba ko Perezida Macky Sall ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu atemererwa n’Itegeko Nshinga.

Mysterious Team yiyemerera ko yakuyeho imbuga za Leta, yagaragaje ko ikorera muri Bangladesh nk’uko Reuters yabitangaje.

Iri tsinda si ubwa mbere rivuzwe mu gukuraho imbuga z’ibigo bya Leta kuko mu minsi ishize ryakuyeho imbuga za Minisiteri y’ubuzima muri Ethiopia n’ibitangazamakuru mu Buhinde.

Leta ya Sénégal yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo imbuga zakuweho zisubireho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages