Imirwano yabereye mu gace ka Kobo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu isa n’iyasibye amayira y’ibiganiro biganisha ku mahoro impande zombi zari zaremeranyije nk’uko Reuters yabitangaje.
Leta ya Ethiopie yatangaje ko inyeshyamba za TPLF ari zo zatangije iyi mirwano ndetse ko zarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano. Itangazo rikomeza rigira riti “Bimaze kugaragara ko TPLF iharanira kutugerekaho ibyaha”.
Debretsion Gebremichael uyobora inyeshyamba za TPLF we yavuze ko imirwano yo muri Kobo yari uburyo bwo kubarangaza ko bari babizi ko ingabo za leta ziri bubatere ziturutse mu Burengerazuba.
Ashinja leta kwambura abaturage ba Tigray serivisi z’ibanze ndetse no kwanga gukorwaho iperereza ku byaha by’intambara. Kuri we ngo n’ubundi ibiganiro by’amahoro ni baringa kuko leta ya Ethiopie ikoresha uburyo bwose ngo ntibizagire icyo bigeraho.
Abaturage bo mu gace ka Kobo imirwano yabereyemo bo bavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye ariko batazi uwatangije imirwano.
Intambara yo muri Tigray yatangiye mu Ugushyingo 2020 ubwo inyeshyamba za TPLF ‘Tigray People’s Liberation Front’ zarwaniraga ukwigenga kw’aka gace ndetse mu Ugushyingo umwaka ushize zikaba zarashatse no gutera umurwa mukuru Addis Ababa ariko zigasubizwa inyuma n’ingabo za leta.
Muri Werurwe nibwo impande zombi zemeranyije gushyira intwaro hasi zikayoboka inzira y’ibiganiro. Nubwo ariko hari hariho agahenge k’imirwano inyeshyamba za TPLF zakomeje gushinja leta ibyaha bya jenoside, zikavuga ko kugeza na n’ubu leta yabafungiranye ku buryo batabona iby’ibanze umuntu akenera nk’imiti, ibiribwa, serivisi z’itumanaho ndetse n’iz’imari.
Muri Kamena leta ya Ethiopie yari yashyizeho itsinda rishinzwe kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba ndetse mu ntangiriro y’uku kwezi iri tsinda ryatangaje ko ryiteguye kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba, rikavuga ko ariko ntacyo inyeshyamba zikwiye gusaba mbere y’ibi biganiro. Ni ibintu TPLF yo idakozwa, ivuga ko leta ikwiye kubanza gusubizaho serivisi abaturage bo muri Tigray bafungiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!