BBC yatangaje ko muri ako gace imirwano iri kuberamo abaturage batangiye guhunga ku bwinshi.
Umwe mu bayobozi bo muri Rutshuru yavuze ko M23 yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo, nazo zigasubiza.
Icyakora, M23 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ariyo yashotowe na FARDC, ikirwanaho.
Hashize amezi ane M23 ifashe umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa RDC na Uganda.
Imirwano ibaye nyuma y’iminsi ingabo za Kenya zoherejwe muri ako gace gufasha iza Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Ntabwo biramenyekana niba ingabo za Kenya nazo ziri mu mirwano ku ruhande rwa Congo.
M23 ishinja Leta ya Congo kwirengagiza amasezerano y’amahoro bagiranye no gukomeza gutoteza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!