00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano ya M23 na FARDC irasatira umujyi wa Goma

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 26 October 2023 saa 09:30
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, imirwano yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gace ka Kibumba gaherereye mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ni imirwano yatangiranye n’icyumweru muri Teritwari ya Nyiragongo, aho buri ruhande rushinja urundi kurushotora, dore ko impande zombi zari zariyemeje gutanga agahenge zigakurikiza imyanzuro yafashwe n’ibihugu bigize akarere.

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ziherutse gutangaza ko iyo mirwano yadutse ihabanye n’amasezerano impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa yo guhagarika intambara, hagatangira uburyo bwo guhosha amakimbirane mu mahoro. Ni imirwano yaguyemo umusirikare wa Kenya uri mu bashinjwa gukurikirana ibyo guhagarika intambara.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ingabo za Leta zaramutse zibarasaho muri Kibumba, Buhumba na Shonyi, kandi ko bakora uko bashoboye bakirwanaho.

Leta ya Congo yanze kuganira n’umutwe wa M23 ahubwo usaba ko abawugize bajya mu bigo bateguriwe bagasubizwa mu buzima busanzwe, ibintu M23 idakozwa.

Imirwano yadutse mu ntangiriro z’Ukwakira 2023 ihereye mu duce twa Masisi ahagenzurwaga n’ingabo za EAC. M23 yashinje uwo muryango kwemerera ingabo za Congo gusubira muri utwo duce kandi batabyemeranyijeho, no kujya guhohotera abaturage badutuyemo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC hafi y'umujyi wa Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages