Iyi mirwano yabaye hagati y’ingabo za guverinoma ya Ethiopia n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Tigray, nyuma y’amezi menshi y’ubwumvikane buke hagati y’impande zombi. Impande zombi zishinjanya kubura imirwano nyuma y’amasezerano y’amahoro yari yarashyize iherezo ku ntambara yamaze imyaka ibiri.
Amakuru avuga ko ingabo za guverinoma zafashe umujyi wa Alamata wari usanzwe ugenzurwa n’imitwe y’akarere ka Tigray, ndetse zigakomeza urugendo rugana i Mekelle, umurwa mukuru w’akarere ka Tigray. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imodoka z’intambara n’ibikoresho bya gisirikare biri mu mihanda y’uwo mujyi.
Umuganga ukorera mu bitaro bya Alamata, utashatse gutangaza amazina ye, yabwiye BBC ko imirwano yabaye hagati y’umunsi wa Gatandatu n’uwa Mbere, ikarangwa no gukoresha ibisasu biremereye ndetse n’imbunda ziremereye, aho bimwe muri ibyo bisasu byaguye ku nzu y’abaturage.
Yavuze ko mu bishwe harimo abana, urubyiruko, ababyeyi ndetse n’abashumba. Abantu 12 ngo bapfiriye mu gitero kimwe cyabereye ku isoko ryo muri uwo mujyi. Umuryango w’Abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF) na wo watangaje ko abantu barenga 700 bakomeretse bakiriwe mu bitaro bitandukanye byo muri Tigray
Imirwano yagize ingaruka no ku tundi turere twegeranye, harimo Lalibela, ahantu hazwi kubera amatorero ya kera yubatswe mu mabuye kandi hakaba ahantu ndangamurage ndangamico ku Isi hazwi na UNESCO. Umwe mu bakerarugendo bari muri ako gace yabwiye BBC ko yumvise urusaku rw’amasasu n’ibisasu mu gihe cy’imirwano.
Uretse ibibazo by’umutekano, Serivisi za banki muri Tigray zarahagaritswe, internet iracika, ndetse n’itumanaho riragorana. Abaturage bamwe bavuze ko kubura amashanyarazi, amafaranga n’uburyo bwo kuvugana n’abandi byongereye uburemere bw’ikibazo.
Hari kandi impungenge ko intambara ishobora gukomeza kwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko imitwe irimo uwa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) n’indi mitwe yitwaje intwaro ivuga ko ihanganye na guverinoma ya Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!