Ni imirwano yabereye mu gace ka Bwiza muri Kitchanga muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aka gace kari kamaze iminsi kigaruriwe n’uruhande rwa Leta, kazwiho guturwamo n’abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda bazwi nk’aba-Rwandophones by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze iminsi bibasirwa muri Congo.
Bivugwa ko uruhande rwa FARDC arirwo rwatangije imirwano kuri iki Cyumweru, M23 ikabasubiza inyuma.
Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma yatangaje ko uruhande rwa FADDC rwahatakarije bikomeye.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije kuri Twitter, yavuze ko isomo bahaye FARDC n’abayishyigikiye bikwiriye gutuma Leta ya Congo yemera ibiganiro.
Ati “Turasaba Tshisekedi kwigira ku isomo ryatanzwe na M23 muri iki gitondo mu gace ka Bwiza, ikariha FARDC n’abambari bayo nka Mai Mai, FDLR n’abacanshuro. Bikwiriye gutuma abona ko ingufu za gisirikare atari zo gisubizo kuri iki kibazo.”
Guhera tariki 1 Ukwakira nibwo ingabo za Congo n’imitwe izifasha batangije imirwano yo kwigarurira uduce twahozemo M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, tukaba twari mu maboko y’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.
Leta ya Congo yarahiye ko itazajya mu biganiro na M23 mu gihe uwo mutwe nawo uvuga ko utazarambika intwaro hasi batagiye mu biganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!