Bambo ni agace kari mu Majyaruguru ya Goma, mu bilometero hafi 60 uvuye muri uwo mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ni agace kegereye Kishishe, aho Leta ya Congo yigeze kuvuga ko habereye ubwicanyi ndengakamere nyamara ubushakashatsi bukaza kugaragaza ko byari ibinyoma.
M23 yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ingabo za Congo zabarasheho.
Major Willy Ngoma uvugira uwo mutwe abinyujije kuri ‘X’ yagize ati “ Mu gitondo cya kare, ihuriro ririmo ingabo za Leta zateye ibirindiro byacu muri Bambo. M23 iri kwirwanaho ari nako itabara abaturage.”
Bambo iri mu duce M23 yari yaravuyemo ubwo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zinjiraga muri Congo kumvikanisha impande zombi.
M23 yongeye kwisubiza utwo duce guhera mu Ukwakira uyu mwaka, ubwo ingabo za Leta zatujyagamo zigahohotera abaturage, ingabo za EAC zirebera.
Kuva ubwo, imirwano irakomeje hagati ya FARDC na M23 muri teritwari nini za Kivu y’Amajyaruguru nka Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!