00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango irenga 600 y’i Nyaruguru iba mu nzu zishaje cyane zikeneye gusanwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 December 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bugaragaza ko bufite imiryango isaga 600 iba mu nzu zikeneye gusanwa, bugasaba abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu kubagoboka, kugira ngo babashe kubaho neza babone no gutekereza ku iterambere.

Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo gushyikiriza inzu umuturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, yubakiwe Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera imbere mu gihugu.

Kuba mu nzu zidashyitse, ziva cyangwa zidafite isuku, biri mu bituma abazibamo babaho ubuzima budafite intego bw’agahinda kandi butuma babaho nta wabasha kugira uko yorora itungo cyangwa gutekereza undi mushinga w’iterambere.

Urugero ni Havugimana Innocent, wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera, wubakiwe, wabaga mu nzu ishaje, aho imvura yagwaga ikamunyagira.

Havigimana w’imyaka 55, ariho nta mwana, nta mugore, mu gihe ari we wenyine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko mbere y’uko yubakirwa, yabaga mu nzu yari yarubakiwe mu 1997, igasaza cyane ndetse n’amategura akava mu mwanya wayo, ku buryo yendaga kumusaziraho.

Ibi byamuteraga guhora ahangayitse, ariko ubu akaba yishimira ko abagiraneza bamwubakiye inzu nziza, ahamya ko izamufasha kwiyubaka.

Ati “Byandenze! Mbere inzu nabagamo, imvura yagwaga nkumva ndahangayitse nkarara mpagaze, ariko iyo bampaye ubu irasakaye neza n’amabati, irimo isuku hose na sima kugera ku irangi, urabona ko ari ibyo kwishimira. Ubu nizeye ko ubuzima bwanjye bugiye kurushaho kuba bwiza.”

Perezida wa Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera imbere mu gihugu, yagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi nzu, Kanyagisaka Justin, yavuze ko iki gikorwa, bagikoze bagamije gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Igikorwa nk’iki tugikora dushimira abahagiritse Jenoside, noneho natwe tugafasha mu kubaka bariya batabashije kwiyubaka, bagiheranwe n’ingaruka za Jenoside. Iki kandi ni igikorwa ngarukamwaka, twifuza kujya dukora ibirenze ibi, mu gutanga uruhare rwacu mu kwiyubakira igihugu.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Nyaruguru, Mukabahizi Dorothée, yavuze ko iyi nzu yubatswe ari umusanzu ukomeye ku karere, kuko bifasha mu gukura mu buzima bubi abaturage b’akarere, ibyo aheraho asaba n’abandi bafatanyabikorwa gutanga inyunganizi mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Ati “Iki ni igikorwa cyiza, gituma umuturage wacu asusuruka, kandi twesa n’umuhigo wo gushakira icumbi utishoboye urikeneye.”

Mukabahizi, yakomeje agaragaza ko kugeza ubu mu Karere hose hari imiryango isaga 600 ifite inzu zikenewe gusanwa, zirimo 126 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri aka Karere habarurwa kandi imiryango 81 ikeneye kubakirwa, irimo 69 itagira aho kuba na busa ndetse n’indi 12 iri mu manegeka akabije.

Inzu yahawe Havugimana Innocent wo mu Karere ka Nyaruguru yuzuye itwaye miliyoni 11 Frw
Havugimana Innocent wahawe inzu nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages