00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu nyazo zihishe inyuma yo kuba Odinga yasubitse irahira rye nka perezida

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 December 2017 saa 11:44
Yasuwe :

Mu gihe byari biteganyijwe ko Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya azarahirira kuba perezida w’igihugu tariki ya 12 Ukuboza 2017, ku Cyumweru yatangaje ko iki gikorwa gisubitswe, umunsi kimuriweho ukazatangazwa nyuma.

Umuhango wo kurahiza Odinga wemezwa n’Ihuriro ry’Amashyaka atavuga rumwe na Leta (Nasa) ko ari we watsinze amatora wagombaga kubera Tononoka Grounds i Mombasa, aho bari kwakirwa na Guverineri Hassan Joho.

Umwe mu bayobozi ba Nasa, Musalia Mudavadi yavuze ko umwanzuro wo gusubika irahira rya Odinga na visi perezida we, Kalonzo Musyoka wafashwe biturutse ku mpamvu ziturutse imbere mu ihuriro, igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ni nyuma y’uko Abadipolomate b’ibihugu bitandukanye ndetse n’indi miryango y’imbere mu gihugu ishyize igitutu kuri Nasa, aho bayisabaga guhagarika iki gikorwa gishobora gutuma imvururu zavutse nyuma y’uko Odinga asabye ko amatora asubirwamo zifata indi ntera.

Nubwo iki cyemezo kitashimishije abashyigikiye Nasa ndetse bamwe mu bateguraga ibirori bakaba bacitsemo ibice, Mudavadi yabahumurije ababwira ko umugambi wabo ugikomeje.

Ati” Turabizi neza ko ibi bitari bwakirwe neza n’abaturage ba Kenya bari bategereje cyane uyu muhango. By’umwihariko ariko turifuza ko ibiganiro byose byategurwa byashyira ku murongo w’ibyigwa gukemura ikibazo cy’uburiganya mu matora. Ntabwo twifuza kugira uruhare mu butegetsi bw’igitugu butanakurikije amategeko.”

Amakuru The Nation ikesha bamwe mu bagize Nasa avuga ko ariko bamwe mu bayobozi bakuru batahwemye kugaragaza ko iri huriro rishobora kuba na ryo ryaragize uruhare mu rupfu rw’abantu 10 bishwe nyuma y’amatora ya mbere yabaye tariki 8 Kanama 2017.

Gufata icyemezo cyo gusubika irahira rya Odinga akaba ari uburyo bwo kwirinda ko hakongera kuvuka imirwano no kugaragariza isi ko Nasa ikomeje guharanira impinduka kandi hatabayeho guteza imvururu.

Umwe mu bateguraga uyu muhango utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Bigamije kwereka isi ko tutari abantu badashyira mu gaciro, no kwerekana ko Nasa itagizwe n’ibyigomeke. Abantu benshi barapfuye.”

Kuri ubu Nasa ifite icyizere ko abagize uruhare mu gutuma irahira rya Odinga risubikwa, bazashyira igitutu kuri Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto kugira ngo bemere kwitabira ibiganiro n’abatavuga rumwe na leta, aba bombi ariko ntibabikozwa.

Odinga arashaka kurahira mu gihe Kenyatta watsinze amatora ubugira kabiri yarahiriye kuyobora iki gihugu ku itariki ya 28 Ugushyingo 2017, umuhango utarigeze witabirwa n’abatavuga rumwe na we.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages