Kuwa 21 Kanama nibwo Maj Gen Lokech yitabye Imana aguye mu rugo rwe mu buryo butunguranye, bituma Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola, ategeka ko hakorwa isuzuma rigaragaza icyamwishe.
Mbere y’uko hakorwa iri suzuma, ku mbuga nkoranyambaga hari hari gucaracara amakuru y’uko yishwe no kuvura kw’amaraso, biza guhura neza n’ibisubizo byavuye mu iperereza ry’icyamwishe byatumye benshi bagwa mu kantu bibaza uko abantu bamenye impamvu y’urupfu rwe mbere y’uko igaragazwa.
Itangazo rya Polisi yo muri Uganda rivuga ko uko kuvura kw’amaraso kwatewe n’imvune yari afite mu igufa rihuza ukuguru n’ikirenge ku ruhande rw’iburyo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko isuzuma ku rupfu rwe ryakozwe n’abaganga bane bazobereye mu gupima ingingo z’umubiri bari kumwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu gisirikare cya Uganda, Brig Gen Dr Stephen Kusasira, umuganga wamuvuraga, Ben Khiingi ndetse n’abandi babiri bo mu muryango we.
Nubwo polisi yatangaje ko iperereza ku rupfu rwe ryakorewe imbere y’abantu batandukanye, benshi bakomeje kubishidikanyaho, kuko impamvu yamenyekanye mbere ya Autopsy.
Maj Gen Lokech yashyinguwe ku itariki 27 Kanama 2021, yari amaze amezi umunani gusa agizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi avuye mu gisirikare cya Uganda.
Yemenyekanye cyane ubwo yari umuyobozi w’ingabo zarwanyaga umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab muri Somalia, aho bakundaga kumwita ‘Intare ya Mogadishu’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!