Djibril Kanazoe ashinjwa kuba ari ruswa yahaye perezida Mahama ngo atsindire isoko ryo kubaka umuhanda, kandi na we ngo kuba yaremeye kwakira iyo modoka binyuranyije n’Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.
Leta ya Ghana yahakanye ko hari amanyanga yabayeho cyangwa se ko iyo mpano yaba yaragize uruhare mu gutuma Kanazoe ahabwa amasoko.
Ibi bije nyuma yuko urubyiruko rutavuga rumwe n’ubutegetsi ruri mu ishyaka CPP muri Ghana ndetse n’abaturage bandikiye iyi Komisiyo bayisaba kugira icyo ikora kuri iki kirego.
Umuyobozi w’uru rubyiruko mu gihugu, Ernesto Yeboah yavuze ko ishyaka CPP rishaka ko iyi komisiyo igaragaza niba impano y’imodoka perezida Mahama yahawe yaratanzwe nka ruswa cyangwa nta kindi kiyihishe inyuma.
Mu Cyumweru gishize, imiryango irwanya ruswa nabyo byashyize mu majwi Perezida Mahama nyuma yuko yemeje raporo z’uko yakiriye imodoka yo mu bwoko bwa Ford ifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika ayihawe na rwiyemezamirimo w’Umunya Burkina Faso, Djibril Kanazoe watsindiye amasoko ya Leta muri Ghana.
Ikinyamakuru Africa Review gitangaza ko iyi modoka ikoreshwa mu ngendo zikomeye za Perezida Mahama.



















TANGA IGITEKEREZO