Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’imfura ya Museveni yari asanzwe ari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda (SFC) ari nawo ubarizwamo abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu. Muri izi nshingano nshya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azaba yungirijwe na Maj Gen Sam Okiding.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bakomeje kuzamuka cyane mu ntera mu gisirikare cyane Uganda dore ko uyu mwanya arimo ufatwa nk’uwa kane ukomeye muri UPDF.
Mu 2019 nibwo Museveni yazamuye mu ntera uyu muhungu we w’imfura, amuvana ku ipeti rya General Major amugira Lieutenant General.
Mu 2016 Museveni yari yazamuye uyu muhugu we amugira General Major avuye ku ipeti rya Brigadier General, anahabwa kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces) ari nawo urinda perezida.
Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yize igisirikare mu Bwongereza muri Royal Military Academy Sandhurst, yiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri US Army Command and General Staff College akora n’indi myitozo muri Afurika y’Epfo, Misiri na Uganda.
Abakurikiranira hafi Politiki ya Uganda bavuze ko uburyo Museveni akomeje kuzamura uyu muhungu we, ari nk’uburyo bwo kumutegura kuzamusimbura ku butegetsi yagiyeho kuva mu 1986.
Uretse guhindurira umuhungu we inshingano Museveni yanakoze izindi mpinduka mu bayobozi b’Igisirikare cya Uganda aho yazamuye Lt Gen Wilson Mbadi amuha ipeti rya General ndetse ahita anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Gen Wilson Mbadi yasimbuye Gen David Muhoozi wari uherutse gukurwa muri uyu mwanya akagirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu.
Gen Wilson Mbadi yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, umwanya wahise uhabwa Lt Gen Peter Elwelu.
Mu bandi basirikare bahawe inshingano harimo Brig Gen Peter Chandia wagizwe Umuyobozi wa Special Forces Command, Brig Gen Felix Buzisoori wahawe kumwungiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!