Ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko mu myaka 30, abarenga miliyoni 10 bamaze kwicwa, abarenga miliyoni eshanu z’abanye-congo bava mu byabo imbere mu gihugu n’abandi barenga miliyoni eshanu bahungira mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Ibi bishingirwaho n’ubwo butegetsi bukagaragaza ko habayeho Jenoside yakorewe Abahutu muri RDC ndetse na raporo zimwe na zimwe za HRW zibishyigikira.
Ubuyobozi bwa Tshisekedi bwagaragaje ko ubwicanyi bumaze imyaka bubera muri RDC guhera mu 1998 bwakwitwa Jenoside aho kuba "Genocost" kuko bamaze imyaka babivuga.
Ubwo yari mu Kiganiro, Debriefing cya Telviziyo ya B-one TV Congo, Barnabé Milinganyo, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko muri icyo gihugu habayemo Jenoside, akemeza ko habaye ubwicanyi bushingiye ku buyobozi bubi.
Ati “Njyewe ntabwo nemeranya n’abokoze iyo raporo, mfata ko uburyo bakoresheje budashingiye ku kuri ahubwo bisa n’aho ari ukugaragaza impamvu z’itangwa ry’amafaranga ngo ikorwe.”
Yongeyeho ati “Duhereye ku nyito ya Jenoside, ni ubwicanyi bukorwa bugamije kurimbura abaturage cyangwa ubwoko. Iwacu rero habaye ubwicanyi, habayeho impfu kubera ubuyobozi bubi, ibyo ndemeranya na byo. Intambara ni ingaruka z’imiyoborere mibi, mu gihe igihugu kitayobowe neza, haba intambara.”
Yakomeje agaragaza ko ikibazo gihari ari uko hafatwa abicwa kubera imiyoborere mibi, abishwe no kubura ibitaro bihagije byabitaho, ibyorezo n’ibindi bigashaka gushyirwa mu bicwa kubera Jenoside.
Ati “Ikibazo gihari ni uko twebwe tubara abo bapfuye kubera imiyoborere mibi, ibura ry’ibitaro…imibare dutangaza ni iyo guhuruza ariko ukuri kwabyo gukwiye gutandukanywa, hakagaragazwa abishwe kubera umugambi wo gushaka kubarimbura nk’abaturage cyangwa nk’ubwoko.”
Yavuze ko muri izo miliyoni 10 zishwe harimo abishwe n’indwara z’ibyorezo nk’iziterwa n’ibura ry’amazi, ibura ry’ubuvuzi, imvura nyinshi n’ibindi bityo ko atakwemera ko bishwe bazize Jenoside.
Abajijwe n’Umunyamakuru niba yakwemeza ko habayeho Jenoside muri RDC yavuze ko icyo yahamya neza ari uko habayeho ubwicanyi.
Ati “Nzi ko habayeho ubwicanyi. Ugendeye ku nyito ya Jenoside wareba ku Banyamulenge, kubera ko bo baratewe aho bari bari mu Nkambi ya Gatumba. Hari hari inkambi y’aba-Bembe, n’iy’abanyamulenge. Haterwa iy’abanyamulenge bagamije kwicwa aho hapfuye 167 gusa, mu mbabarire kuba mvuze ngo gusa.”
Yavuze ko kuvuga ko abagera kuri miliyoni 10 bishwe kubera bakorewe Jenoside bitumvikana.
Yifashishije urugero rwo muri Syria aho hashize igihe kinini haraswa bombe n’ibisasu byinshi aho ku munsi haraswaga nibura bombe 300 mu gihe cy’imyaka itatu ariko nta n’abantu ibihumbi 300 bapfuye.
Yakomeje agaragaza ko no mu Ntambara hagati ya Israel na Hamas nta bantu bagera kuri miliyoni bari bapfa kandi birirwa barasana muri Gaza ndetse no mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Ati “Iwacu ntabwo turasana dutyo. Oya, sinabihakanye ko nta jenoside ariko navuze ko hari inzira y’amategeko n’uburyo bukoreshwa mu bushakashatsi kugira ngo tugere ku rwego rwo kwemeza ko yabayeho.”
Yagaragaje ko mu rwego rwo kwemeza koko ko habayeho Jenoside, hakenewe kwicara hagakorwa ubushakashatsi n’inzego zihuriweho hagamijwe kureba ingano y’abaturage bagiye bapfa n’icyo bagiye bazira.
Umunyamakuru yahise amubaza niba yemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta kuzuyaza amusubiza ko yabayeho.
Ati “Jenoside yarakozwe, usomye igitabo cyanditswe na Romeo Dallaire. Ese uramuzi, yari umuyobozi w’ingabo za Loni zari mu Rwanda yanditse igitabo kigira giti ‘…je serrait la main a diable’. Rero we yagaragaje ko uhereye ku itangiriro hari umugambi wo kurimbura, aho haguzwe imihoro, ikanyanyagizwa mu bwoko bumwe ngo buzarimbure ubundi bw’Abatutsi.”
Yakomeje agaragaza ko ikibazo kiri muri RDC usanga gishingiye gusa ku kugaragaza ko u Rwanda ari yo ntandaro yabyo aho usanga indi mitwe nk’uw’iterabwoba wa ADF wica abantu muri teretwari ya Ituri ariko bigasa n’aho ntacyo bibwiye inzego z’ubuyobozi.
Yavuze ko urebye neza ushobora gusanga muri Ituri ahubwo Abahema bari gukorerwa Jenoside.
Yagaragaje kandi ko ubutegetsi bukwiye kubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga imitwe nka Wazalendo igizwe n’urubyiruko rwahawe intwaro igahagarikwa burundu kuko binyuranye n’ingingo 190 y’Itegeko Nshinga.
Ati “Aba barikwica nta tegeko, ni ikosa rikomeye ni uguhonyora nkana itegeko nshinga.”
Yagaragaje ko kuri ubu hari imitwe itandukanye irimo CODECO, MAI MAI, Wazalendo, n’indi mitwe yitwaje intwaro itemerewe kuzitunga kuko itegeko nshinga riteganya ko FARDC na Polisi ari bo bonyine bemerewe kugira intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!