00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge kuri Kenya nyuma y’amasezerano Somalia yagiranye na Amerika mu bya peteroli

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 February 2022 saa 12:58
Yasuwe :

Amasezerano Somalia iherutse gusinyana na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku gucukura peteroli mu gace katavugwaho rumwe, byarakaje Kenya ndetse biyitera impungenge.

Tariki 19 Gashyantare, ikigo gishinzwe ibya Peteroli muri Somalia cyasinye amasezerano na ’Coastline Exploration’ yo muri Amerika yo gucukura peteroli.

Icyakora ayo masezerano akimara gusinywa, haba Perezida wa Somalia, Minisitiri w’Intebe we n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta batangaje ko yasinywe binyuranyije n’amategeko kuko bitemewe gusinya amasezerano n’ikigo mpuzamahanga mu gihe igihugu kiri mu myiteguro y’amatora.

Si ubuyobozi bwa Somalia bwarakajwe n’ayo masezerano kuko na Kenya, umuturanyi wa Somalia byayibabaje.

Umwe mu bayobozi bo muri Kenya yabwiye The East African dukesha iyi nkuru, ko bitumvikana uburyo Somalia yemerera ikigo mpuzamahanga gucukura peteroli mu gace kari mu manza.

Igiteye impungenge Kenya ni uburyo no muri Somalia batumvikana kuri ayo masezerano, ibyo bigatuma nta ruhande ihereramo ngo igaragaze ko itabishyigikiye.

Guhera mu 2014, Somalia na Kenya byakunze gushwana bya hato na hato bipfa imbibi zibigabanya. Muri uwo mwaka, Somalia yareze Kenya mu rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), isaba ko hagaragazwa imipaka nyayo ibagabanya na Kenya.

Mu Ukwakira 2021, ICJ yatangaje imyanzuro y’urubanza, igaragaza ko Somalia yari yararengerewe bityo igomba gusubirana uduce twayo Kenya yashakaga gutwara. Kenya yabiteye utwatsi, ivuga ko itazemera guhara utwo duce.

Kenya iracyafite imyaka icumi yo kujurira keretse ibihugu byombi bibiganiriyeho bikashakira igisubizo.

Inzobere zagaragaje ko igikorwa cyose Somalia yashaka gukorera muri ako gace kayishyamiranyije na Kenya, cyateza ibibazo mu gihe baba batabanje kubiganiraho na Kenya.

Kenya yamaganye amasezerano ikigo cyo muri Somalia giherutse gusinya yo gucukura peteroli mu gace gakomye

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages