Tariki 19 Gashyantare, ikigo gishinzwe ibya Peteroli muri Somalia cyasinye amasezerano na ’Coastline Exploration’ yo muri Amerika yo gucukura peteroli.
Icyakora ayo masezerano akimara gusinywa, haba Perezida wa Somalia, Minisitiri w’Intebe we n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta batangaje ko yasinywe binyuranyije n’amategeko kuko bitemewe gusinya amasezerano n’ikigo mpuzamahanga mu gihe igihugu kiri mu myiteguro y’amatora.
Si ubuyobozi bwa Somalia bwarakajwe n’ayo masezerano kuko na Kenya, umuturanyi wa Somalia byayibabaje.
Umwe mu bayobozi bo muri Kenya yabwiye The East African dukesha iyi nkuru, ko bitumvikana uburyo Somalia yemerera ikigo mpuzamahanga gucukura peteroli mu gace kari mu manza.
Igiteye impungenge Kenya ni uburyo no muri Somalia batumvikana kuri ayo masezerano, ibyo bigatuma nta ruhande ihereramo ngo igaragaze ko itabishyigikiye.
Guhera mu 2014, Somalia na Kenya byakunze gushwana bya hato na hato bipfa imbibi zibigabanya. Muri uwo mwaka, Somalia yareze Kenya mu rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), isaba ko hagaragazwa imipaka nyayo ibagabanya na Kenya.
Mu Ukwakira 2021, ICJ yatangaje imyanzuro y’urubanza, igaragaza ko Somalia yari yararengerewe bityo igomba gusubirana uduce twayo Kenya yashakaga gutwara. Kenya yabiteye utwatsi, ivuga ko itazemera guhara utwo duce.
Kenya iracyafite imyaka icumi yo kujurira keretse ibihugu byombi bibiganiriyeho bikashakira igisubizo.
Inzobere zagaragaje ko igikorwa cyose Somalia yashaka gukorera muri ako gace kayishyamiranyije na Kenya, cyateza ibibazo mu gihe baba batabanje kubiganiraho na Kenya.
.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!