00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ni zose ku micungire ya Uganda Airlines yabonye indege za mbere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 April 2019 saa 12:11
Yasuwe :

Indege ebyiri za mbere muri enye Uganda Airlines yatumije muri Canada zagejejwe i Kampala mu rwego rwo kubyutsa iki kigo kimaze imyaka hafi 20 gisa n’igisinziriye.

Izi ndege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ 900, zakozwe na sosiyete Bombardier yo muri Canada. Zifite ubushobozi bwo gutwara abantu batarenga 90.

Zakiriwe ku wa 23 Mata 2019 na Perezida Yoweri Museveni na Minisitiri ufite ubwikorezi mu nshingano, Monica Azuba Ntege ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyan Entebbe.

Minisitiri Monica yavuze ko bishimiye ko imirimo yatekerejwe mu mezi ashize itangiranye imbaraga, ashimangira ko izindi ndege ebyiri zizahasesekara hagati ya Nyakanga na Nzeri naho indege nini zatumijwe mu Burayi zikazahagera bitarenze 2021.

Perezida Museveni yavuze ko iyo ndege bayitezeho kugabanya miliyoni 400 z’amadolari abanya-Uganda bakoreshaga ku ngendo zo mu kirere buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Ephraim Bagenda, yatangaje ko nubwo izo ndege zagejejwe i Kampala, zitazatangira gukora ingendo mbere ya Nyakanga kuko icyo kigo kitarabona ibyangombwa.

Bagenda yavuze ko kubona ibyangombwa biyemerera gutangira ingendo bizatwara iminsi itari munsi ya 90.

Jeune Afrique yanditse ko abanyapolitiki n’abandi bakurikiranira hafi imikorere ya Uganda Airlines bagaragaje impungenge ko ishobora kuzagira ibibazo nk’ibyo yagize mu bihe byahise.

Umuyobozi wa komite ishinzwe kugenzura ibigo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mubarak Munyanga yagize ati “Duhanze amaso ikizakurikiraho kuko ibibazo byatumye Uganda Airlines isenyuka bikomeza kwigaragaza birimo nka ruswa n’imicungire mibi.”

Uganda Airlines nimara kubona ibisabwa izatangira gukorera ingendo mu bihugu byo mu Karere nka Kenya, u Burundi, Somalia, u Rwanda, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Zanzibar na Afurika y’Epfo.

Indege za mbere za Uganda Airlines ubwo zageraga ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Haracyari impungenge ku micungire ya Uganda Airlines nyuma yo kubona indege nshya
Imbere mu ndege za Uganda Airlines
Izi ndege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ 900 zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 90
Izo ndege zakiriwe zimishwaho amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages