Aba baturage bari bamaze igihe kinini bitegura kwimukira muri Amerika icyizere cyabo cyayoyotse kubera iteka rya Trump ritabemerera gukandagira kuri ubu butaka.
Impunzi zisaga ibihumbi 25 zo muri Somalia kimwe mu bihugu byayogojwe n’inzara, ubukene n’intambara nibo bari mu myiteguro yo kujya gushakira ubuzima muri Amerika.
Benshi muri bo bafite ubwoba ko igisigaye ari ugusubira iwabo mu gihe bari barahawe ibyangombwa byuzuye n’inzego zitandukanye za Amerika.
Umwe muri bo yagize ati “Trump yaradukomerekeje .”
Kenya icumbikiye impunzi nyinshi z’Abasomali biganjemo ababayeho ubuzima buteye inkeke, batotezwa, bafungwa bagakubitwa bya hato na hato , banenwa bituma bashyirwa mu nkambi cyangwa bagafungiranwa muri za sitade nk’uko inkuru ya The Newyork times ibitangaza.
Abanyakenya barebera Abasomali mu ndorerwamo y’iterabwoba bituma bahoraga barota porogaramu za Amerika zajyanaga abatari bake buri mwaka.
Kugeza ubu abagera ku 100 bari baremerewe kugenda bameze nk’abafungiye mu nkambi kuko nta byangombwa bibemerera kwidegembya muri Kenya bafite.



















TANGA IGITEKEREZO