Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi Abaminisitiri bayobora Minisiteri z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda no muri Uganda bagiriraga uruzinduko rugamije kumenya neza amakuru y’ibibera mu Burundi no kureba imibereho y’impunzi, batangarijwe ko Abarundi bashobora gukomeza guhunga ari benshi, bityo basabwa kwiga uko n’ibindi bihugu byo muri EAC byafungura imipaka bikabakira.
Izi mpunzi zabwiye Abaminisitiri ko impamvu imibare y’abahunga yagabanutse ari uko mu Burundi bafunze imipaka bakabuza abantu guhunga.
Ingabire Bernadette, umwe mu bahungiye mu Rwanda, yavuze ko bakurikije uko ibintu byifashe iwabo, ibindi bihugu nka Uganda na Kenya na bo bakwiye gufungura imipaka bagafatanya n’u Rwanda kwakira impunzi.
Yagize ati: “Turasaba n’ibindi bihugu kugurura imipaka bikaduha ubuhungiro kuko aha turi twabaye benshi, kutwitaho biragoranye nubwo ntako batagira. Bikozwe byaba byiza kuko dukurikije uko ibintu bimeze mu Burundi hazahunga benshi.’’
Nishimiyimana M.Jeanne yongeyeho ko nka EAC bakwiriye gushishoza kuko nk’impunzi baterwa impungenge n’uko abagiye kubaza amakuru y’ibibera mu Burundi bajyanwa mu duce tudafite ibibazo, bakabeshywa ko hari ituze.
Yagize ati “Turabasaba gushishoza kuko abategetsi bakora ibishoboka bakabeshya ko mu gihugu hari amahoro.”
Yatanze urugero rw’abasubijwe mu Burundi bagerayo nyuma y’iminsi mike bagafungwa abandi bakicwa.
Izi mpunzi ziratangaza ibi mu gihe aba Baminisitiri bitezweho guha raporo inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izaterana mu gihe kitazwi yiga ku kibazo cy’ibibera mu Burundi, nk’umwe mu myanzuro y’inama yabo iheruka yabaye kuwa 13 Gicurasi 2015.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda, Hon. Shem Bageine yavuze ko nka EAC bababajwe n’ibibera mu Burundi kuko byahesheje isura mbi akarere kose mu ruhando mpuzamahanga kandi karafatwaga nk’intangarugero mu kurangwamo amahoro.
Yijeje impunzi ko EAC yiyemeje gushaka vuba igisubizo cy’ibibera mu Burundi kandi ibifitiye ubushobozi.
Yagize ati “Nka EAC ntidushobora kwemera ko abaturage bakomeza kwicwa no kugirwa impunzi kubera impamvu za politiki. Ntitwakihanganira politiki zicamo abantu ibice.”
Uretse gukora ubuvugizi, Abaminisitiri bombi babona ko icyihutirwa ari ukuganira na Leta y’u Burundi ku cyagarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
Birinze gutangaza niba ibihugu byasabwe guha ubuhungiro Abarundi bizabikora icyakora Minisiteri y’imicungire y’ impunzi n’ibiza (MIDIMAR) ivuga ko ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi ibihumbi 50, abiyongereyeho hakaba ibiganiro n’igihugu cya Uganda bakareba uko cyatanga ubuhungiro.
Uru ruzinduko rwahuriranye n’urw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu byI Afurika y’iburasirazuba, Richard Sezibera wajyanye n’uhagarariye igihugu cya Tanzaniya mu Burundi kwirebera uko ibihavugwa bimeze.
U Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 27, mu nkambi ya Mahama habarurwamo abasaga ibihumbi 23 batangiye kuhakirirwa kuwa 22 Mata 2015.
Mukande hano murebe amafoto agaragaza ubuzima impunzi z’abarundi zibayeho mu nkambi ya Mahama



















TANGA IGITEKEREZO