Umubyeyi w’ abana batandatu muri iyi nkambi ya Lusenda mu Burasirazuba bwa DRC yavuze ko, nubwo bahunze igihugu bakajya mu nkambi y’impunzi, bafite ubwoba bw’’Imbonerakure’.
Yagize ati “Nubwo turi hano, dufite ubwoba bw’Imbonerakure,urubyiruko rushyigikiwe n’ubutegetsi…turifuza mu by’ukuri kujyanwa kure y’umupaka”.
Nk’uko New Vision ibitangaza,iyi nkambi y’impunzi irimo abagera ku bihumbi 14, ikaba iherereye mu birometero 70 uvuye ku mupaka w’u Burundi.
Umukobwa w’imyaka 20 na we yavuze ko afite ubwoba ko iyi nkambi y’impunzi yazaterwa,kuko bakunda kubona bamwe mu bashinzwe umutekano b’u Burundi ku muhanda munini uri hafi y’iyo nkambi, bikabatera ubwoba.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kwita ku mpunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Berthe Zinga, yavuze ko iki gihugu kititeguye kubaka indi nkambi yo kwimuriramo impunzi z’Abarundi. Yagaragaje ahubwo ko inkambi ya Lusenda ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi ibihumbi 20.
Guhera muri Mata 2014, nyuma y’aho bimenyekaniye ko Nkurunziza azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abasaga ibihumbi 200.000 bamaze guhunga igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO