00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imva ya Cardinal wa mbere Congo Brazzaville yagize yangijwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 December 2021 saa 09:38
Yasuwe :

Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Brazzaville, Musenyeri Michel Bordan Bebert Kimbouani Tsoki, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2021 abantu batazwi bateye imva ya Cardinal Emile Biayenda bakayangiza.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko Imana yakinze akaboko umubiri wa Nyakwigendera abangije imva ntibawugereho kubera ko aho uri hubatswe bikomeye.

Hatangajwe ko umuryango w’iyo mva ari wo wangijwe. Inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza ngo hamenyekane abangije iyo mva n’impamvu yabyo.

Cardinal Biayende ni we rukumbi wageze kuri urwo rwego muri Kiliziya mu mateka ya Congo Brazzaville. Yishwe mu 1977 afite imyaka 50, nyuma y’iminsi mike Perezida wa gatatu w’icyo gihugu, Marien Ngouabi, amaze kwicwa.

Kugeza ubu iby’urupfu rwe ntibirasobanuka.

Cardinal Emile Biayenda ni we Cardinal wenyine ufite inkomoko muri Congo Brazzaville
Cardinal Emile Biayenda yishwe mu 1977
Imva ya Cardinal Emile Biayenda iherereye muri Cathedrale Sacré-Cœur de Brazzaville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages