Urwego rushinzwe kuzimya inkongi muri Ghana (Ghana National Fire Service) rwatangaje ko mu bapfuye barimo abagore batatu, abagabo umunani n’umwana umwe. Abandi barenga 470 bamaze gutabarwa no kurokorwa mu bice byibasiwe.
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yavuze ko muri Accra haguye imvura ingana na milimetero 140, ari yo nyinshi yabonetse mu munsi umwe kuva mu mwaka ushize ahaguye ingana na milimetero 56 gusa.
Yavuze ko ubukana bw’iyi mvura bufitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe, ashimangira ko ari ibintu birenze ubushobozi bwa Leta bwo kubihagarika.
Guverinoma ya Ghana yatangaje ko izakoresha hafi miliyoni 27 z’Amadolari ya Amerika) zizifashishwa mu bikorwa byo gutabara no gufasha abahuye n’ibiza.
Perezida Mahama kandi yategetse ko ingabo za Ghana n’abapolisi boherezwa gufatanya n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza (NADMO), mu bikorwa byo gutabara no gucyura abantu mu mutekano.
Igihugu cya Côte d’Ivoire na cyo cyibasiwe n’imvura nyinshi. Nubwo nta mibare yemejwe yatangajwe y’abapfuye, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko abapfuye bashobora kuba barenga 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!