Amafoto yafatiwe i Bukavu agaragaza muri uyu mujyi rwahati huzuye amazi arimo icyondo n’ibikorwaremezo byaho byangirijwe n’umwuzure watewe n’iyi mvura, uhereye ku masangano ya Place de l’Indépendance.
Mu nkengero z’uyu mujyi hagaragara inzu zasenywe n’iyi mvura n’izuzuyemo amazi n’icyondo, abaturage bagerageza kuyavoma kugira ngo babone uko bazibamo.
Hagaragara kandi imodoka zananiwe kunyura mu mihanda bitewe n’icyondo cyinshi kiyirimo ndetse n’ibinogo byacitsemo, abaturage bagerageza kuzisunika kugira ngo zihave.
Ubuyobozi bw’i Bukavu bwatangarije Reuters ko kugeza kuri uyu wa 27 Ukuboza, abantu barenga 40 ari bo bimaze kumenyakana ko bapfuye.
Muganga Dr Denis Mukwege ufite ibitaro bya Panzi muri Bukavu, akaba n’umwe mu bahatanira kuyobora RDC, ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.
Dr Mukwege yagize ati “N’umutima uremereye, twabonye amashusho ateye ubwoba y’umwuzure muri Bukavu. Turihanganisha imiryango yagizweho ingaruka.”
Abapfiriye i Bukavu no muri Burinyi bariyongera ku bandi 22 na bo bishwe n’umwuzure mu Ntara ya Kasai-Central tariki ya 26 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!