Cyari igihe cya Kabila cyo guhura n’abajyanama be baba abo mu by’ububanyi n’amahanga no mu by’ubukungu nk’uko bisanzwe ku mukuru w’igihugu witeguraga kujya mu nama zikomeye nk’iyo.
Kabila yahinduye aho gukorera inshuro eshatu yikurikiranya kubera kwikanga ko azicwa
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko kuva Kabila yagera ku butegetsi yahinduye ibiro inshuro zirenga eshatu ashakisha aho gukorera hatuma yumva atekanye.
Bwa mbere ngo Kabila yabanje gukorera mu Ngoro izwi ku izina rya Palais de la Nation ariko kubera ko yari ku nkombe z’uruzi rwa Congo ruri hagati y’imijyi ya Kinshasa na Brazaville, yagize amakenga ko ashobora kuzaraswa n’abasirikare bahoze ari aba Maréchal Mobutu bari barahungiye mu Mujyi wa Brazzaville uri ahari hateganye n’ibyo biro.
Bidatinze Kabila yahise yimukira mu bindi Biro biri ahitwa Cité de l’OUA ariko ahangayikishwa cyane n’uko azajya agera mu kazi anyuze hagati muri kimwe mu Bigo bya Gisirikare atari afitiye icyizere cya Camp Tshashi, yarimo uruvangitirane rw’ingabo zirimo na bamwe bahoze barinda Mobutu, bari bazwi nka DSP [Division Spéciale Présidentielle].
Ng’uko uko Kabila byamwanze mu nda, agasoreza ubuzima bwe mu Ngoro yindi izwi nka Palais de Marbre, aha ho ngo yari ahizeye cyane kubera ubutumburuke bwaho bwari hejuru ahantu ngo nk’umusirikare yabonaga habereye umutekano we.
Kabila yarashwe asanzwe abyiteze, cyari ikibazo cy’umunsi n’isaha gusa
Ku wa 16 Mutarama 2001 nibwo Caporal Rachidi yanyuze mu rihumye abashinzwe kurinda Kabila, ababwira ko agiye kumusuhuza akimugeraho ahita amurasa urufaya rw’amasasu.
Uwitwa Mota wari umujyanama wa Kabila mu by’ubukungu wari mu kiganiro na we ngo yihutiye guhuruza abasirikare bari hanze, umwe muri bo witwa Colonel Kapend akihasesekara asanga Kabila ari gukumbagurika hasi ari na ko avirirana amaraso menshi.
Mu kanya gato kakurikiyeho kajugujugu ya gisirikare yahise iza gutwara Kabila wari wakomeretse bikomeye maze ajya kuvurirwa mu Ivuriro rya Ngaliema riri muri Kinshasa ariko biranga biba iby’ubusa.
Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wari wanitabiriye inama ya France-Afrique yabera muri Cameroun ngo yahise asubika iby’iyo nama igitaraganya asubira muri Zimbabwe aho yiteguraga gukurikirana uko ibintu bimeze muri Congo-Kinshasa anasaba Congo ko Kabila yazanwa muri Zimbabwe nk’uko Kikaya Bin Karubi wari Amabasaderi wa Congo i Harare yabihamirije Jeune Afrique.
Muri icyo gihe cyose Umujyi wa Kinshasa wari gucicikanamo ibihuha, byavugaga ko na Général-Major Joseph Kabila Kabange, umuhungu wa Laurent Kabila, yaba yishwe agerageza guhorera se, ariko aya makuru yose anyomozwa n’uwari Minisitiri w’Itumanaho, Dominique Sakombi, wanavugaga ko Kabila atishwe, kuva ubwo hahise hashyirwaho amategeko y’ibihe bidasanzwe.
Uganda ngo yabaye nyambere mu kwemeza urupfu rwa Kabila
Ku nshuro ya mbere, serivisi z’ubutasi za Uganda zaje kwemeza ko Kabila yapfuye bidakuka, ibi ngo byanahise bishimangirwa na Louis Michel, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi muri icyo gihe, wanemeje ko Kabila yaba yarazize akagambane k’abo yise Abajenerali batari bishimiye ukuvanwa mu myanya bari bafite mu gihe cyari gitambutse.
Ku itariki ya 18 Mutarama 2001 kandi mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu ba Afurika n’u Bufaransa yari irimbanije i Yaoundé, abari bayiteraniyemo ngo batunguwe no kumva Perezida wa Togo, Général Gnassingbé Eyadéma abahagurutsa, abasaba gufata umunota umwe bakunamira mugenzi wabo Kabila umaze kubavamo, kuva ubwo isi yose imenya bidasubirwaho ko Kabila yishizemo umwuka.
Nyuma y’uko Kabila arashwe hari amakuru yandi yagiye acicikana avuga ko umuhungu we Joseph Kabila ndetse na nyina Sifa Mahanaya batari babanye neza na Kabila kuva kera, bashobora kuba baragize uruhare mu gupanga iraswa rye.
Joseph Kabila, umuhungu wa Laurent Desiré ni we wahise asimbura se ku butegetsi kugeza magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO