Abigaragambya bamaganaga ikintu cyose cyadindiza amatora kigamije kugumisha Kabila ku butegetsi.
Perezida Kabila yaba ngo arimo gutinza amatora ku bushake, mu gihe Itegeko Nshinga rivuga ko agomba kurekura ubutegetsi manda ye ya kabiri irangiye mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
BBC itangaza ko mu masaha ya mu gitondo abantu banze kujya hanze, bamwe batinya ko imodoka zabo zaterwaho amabuye. Abantu batangiye kuva mu ngo zabo ku gicamunsi, ari nabwo ibintu byongeye kujya mu buryo.
Ishami rya sosiyete sivile iharanira impinduka mu burasirazuba ’Lucha, Lutter Pour le Changement’ ryavuze ko abarwanashyaka baryo barindwi bafashwe na Polisi muri iki gitondo igihe bari mu masengesho, bitegura kujya mu myigaragambyo.
Umuvugizi wa Polisi i Kinshasa ntiyashoboye guhita yemeza ayo makuru, ahubwo yavuze ko nta cyari cyakamenyekanye igihe yabazwaga muri iki gitondo.
Amashuri y’abanyamahanga nk’Abafaransa , Abanyamerika n’Ababiligi yahise afungwa mu rwego rwo gucungira umutekano abanyeshuri bigamo n’abakozi bayakoramo.



















TANGA IGITEKEREZO