00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama ya EAC yiga ku Burundi ishobora guterana Perezida Nkurunziza atayirimo

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 27 May 2015 saa 01:51
Yasuwe :

Hagiye guterana indi nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, izateranira i Dar es Salaam muri Tanzania ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015, ariko Perezida Nkurunziza w’u Burundi wari ugiye guhirikwa ku butegetsi bikaburizwamo, ashobora kutazayigaragaramo.

Bitewe n’uko ubwo yavaga mu gihugu yitabiriye inama nk’iyi ku wa 13 Gicurasi, agatsiko k’abasirikare bakuru b’u Burundi bakagerageza guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza, ariko umugambi ukaza kuburizwamo, uyu mukuru w’igihugu ashobora kutitabira inama itaha iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’ibyumweru bibiri iryo gerageza ry’ihirika ry’ubutegetsi riburijwemo, hatumijwe indi nama izahuriza abakuru b’ibi bihugu mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzaniya, Dar es Salaam nk’uko inkuru ya Jeune Afrique ibivuga.

Hakomeje kwibazwa niba Perezida Nkurunziza azitabira iyo nama izaba ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu bya Tanzania, u Burundi, Kenya, Uganda n’u Rwanda byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru nk’uko bitangazwa na Othieno Owora wo mu bunyamabanga bwa EAC.

Icyakora bias n’aho i Burundi hatarafatwa icyemezo cyo kuba Umukuru w’igihugu ari we uzitabira iyo nama cyangwa azohereza intumwa, kuko Umujyanama wa Perezida Nkurunziza waganiriye na Jeune Afrique, yatangaje ko hakiri kare kuba bakwemeza cyangwa ngo bahakane ko Perezida Nkurunziza azajya i Dar es Salaam.

Uwo mujyanama yakomeje agira ati “harimo gutegurwa inyandiko ibivugaho”, aha akaba yaragaragazaga ko inzego zibishinzwe zirimo kwiga kuri urwo ruzinduko hagamijwe kwirinda ko havuka ibibazo nk’ibyo kuwa 13 Gicurasi 2015. Perezida Nkurunziza ngo azerekeza i Dar es Salaam ari uko amahindura ye yizewe, hato atazahezwa Ishyanga.

Ukwiyamamariza gukomeza kuyobora u Burundi kwa Perezida Nkurunziza bikomeje gukurura imvururu, ndetse zimaze guhitana benshi barimo n’umwe mu bayobora amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages