00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Incyuro no kuzura akaboze: Bobi Wine yongeye kubwira Museveni amagambo akakaye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 December 2021 saa 08:47
Yasuwe :

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yongeye gusa n’ukurugutura Perezida Yoweri Museveni amubwira ko Abanya-Uganda batishimiye imitegekere ye kuko yuje ukwigwizaho imitungo y’igihugu no kubahutaza kandi yarabufashe ari byo abasezeranya gushyiraho akadomo.

Bobi Wine uhuza ibikorwa bya politiki n’umuziki ubu ashobora kuba amaze kuba “inzozi mbi “ za Perezida Museveni n’abamushyigikiye.

Yececekeshejwe kenshi binyuze mu kumufungirana mu rugo rwe rukagotwa n’igisirikare, ubundi atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zimugira igisenzegeri ajya kwivuriza muri Amerika ariko yanze kuva ku izima.

Mu gihe ahenshi usanga abanyepolitiki bahanganye mu gihugu bayingayingana mu myaka, Bobi Wine we ni muto cyane ugereranyije na Perezida Museveni w’imyaka 77 kuko yafashe ubutegetsi undi amaze imyaka ine avutse.

Gusa azamwahagiza kuko Abanya-Uganda n’abanyamahanga bamubonamo amaraso mashya azongera ingufu mu za Dr Kizza Besigye w’imyaka 65, wafunzwe inshuro agahishyi kubera kutavuga rumwe na Perezida Museveni.

Ku wa 20 Ukuboza 2021, Bobi Wine yasohoye indirimbo y’umuzingo w’inenge ku butegetsi buriho muri Uganda. Yayise “Ogenda” bishatse kuvuga ngo “Genda”.

Irimo amashusho y’ubwicanyi, ihohotera, iyicarubozo n’ibindi bishobora gukura umutima bamwe ku buryo mbere yo kuyireba kuri You Tube bagenzura ko ufite imyaka y’ubukure.

Amagambo yayo na yo atyaye kurusha inkota kuko kuva itangiye kugeza ku munota wa gatanu n’amasegonda 46 irangiye, nta na hamwe arya indimi. Ahamagara ihene mu mazina yazo kandi akerekanamo amashusho ahamya ibyo avuga ngo bititwa ibihuha cyangwa imvugo za politiki.

Atangira agira ati “Ikinzinduye uyu munsi yemwe abanyumva, nkozwe ku mutima n’amagambo ya nyakwigendera, Umuhanzi Ssebaduka Chtistopher.”

Ssebaduka yavugaga yakoreraga umuziki muri Kampala kuva mu myaka ya 1940. Nyuma yaho yahawe inshingano zitandukanye muri Leta. Mu 1978 yaririmbye iyitwa “Kyaali Kyetagisa” anenga ubutegetsi bwa Milton Obote wayoboye Uganda kuva mu 1966 agahirikwa mu 1971.

Ubwo Obote yagarukaga ku butegetsi mu 1980, Ssebaduka yagiye mu bwihisho yongera kugaragara Perezida Museveni amaze gufata Uganda mu 1986.

Uretse Obote na Perezida Idi Amini Dada hari amagambo uwo muhanzi yamubwiye akiri ku butegetsi.

Bobi Wine ati “Ndi aha ngo nyabwire Umunyagitugu Museveni n’abambari be kubera iyicarubozo bari kudukorera.”

Ibyo abivuga amashusho agaragaza Museveni (ibumoso) ari kumwe n’abandi basirikare bakuru barimo umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Brig. Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’iperereza rwa gisirikare muri Uganda, CMI.

Akomeza yerekana amashusho y’abasirikare bari guhondagura abaturage mu kanya hakagaragazwa ifoto y’imirambo ku ipaje y’ibumoso y’ikinyamakuru, iy’iburyo iriho inkuru yahawe umutwe ugira uti “Museveni yategetse ubwicanyi muri Kasese mu Karere ka Rwenzori hapfa benshi”.

“Wabeshye abo wayoboye ku rugamba…”

Muri iyo ndirimbo Bobi Wine yanabwiye Perezida Museveni ko abo yayoboye ku rugamba “yababeshye” akabasezeranya ubwisanzure na demokarasi no guhagarika amatora akozwe mu buriganya ariko yagera ku butegetsi akaba umunyagitugu.

Yazuye akaboze yerekana inkuru zacicikanye mu binyamakuru ubwo Perezida Museveni yavugaga ko azarekura ubutegetsi mu 2006, bidateye kabiri akavuga ko atiteguye kuburekura.

Yamucyuriye ko abamufashije kugera ku butegetsi yabacecekesheje abandi akabarigisa, naho icyitwa amatora muri Uganda akagihindura “urwenya” ari nako abatavuga rumwe na we abashyira mu buroko abandi akabivugana.

Ati “Imana irabizi. Ibyanditswe byera bivuga ko uwicisha inkota ari yo azazira.Wigize perezida w’ibihe byose, ibintu warwanyaga wivuye inyuma.”

Ahita agaragaza Perezida Museveni mu maso gusa ashaka nko kwerekana ko amaze gusaza, ati “Uragiye, wa munyagitugu we uzabuvaho [ubutegetsi], nubwo wakoze uburiganya mu matora.”

Mu nyikirizo aravuga ati “Genda. Ndabizi ko ugomba kuzabuvaho, ubushobozi bw’abaturage buzabugukuraho. Genda. Wa munyagitugu we ugomba kuzagenda, abaturage bamaze kurambirwa ikandamiza ryawe.”

Bobi Wine wamaze kurya karungu yumvikanye kenshi avuga ko yibwe amajwi mu matora aheruka bityo ko atemera ibyayavuyemo.

Ubwo Perezida Museveni yarahiriraga indi manda nyuma y’ayo amtora, urugo rwa Bobi Wine rwari rugoswe n’abasirikare atemerewe kuhava nta n’uwemerewe kuhamusura.

Yumvikanye asobanura ko Uganda ikeneye kuyoborwa n’amaraso mashya y’ababyiruka bityo ko Perezida Museveni akeneye gutanga umwanya.

Muri iyo ndirimbo nshya yamubwiye ko “imbunda ari gukoresha yica abaturage” zinashobora kumusubiza iyo zamukuye.

Hanagaragazwamo Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwine, avuga ko “polisi ifite uburenganzira bwo kurasa abaturage ikanabica”.

Ahita agaragagaza amafoto y’abaperezida babanjirije Museveni akamubwira ati “Uzi ibyatumye bakurwa ku butegetsi none ni byo uri gukora urunda abantu muri za gereza badaciriwe urubanza, ukigwizaho ubutunzi binyuze muri ruswa.”

Yerekana uruhererekane rw’abanyamadini barimo abapadiri n’aba-sheikh bishwe bazira kutavuga rumwe na we, akamubwira ko ari yo mpamvu “Imana yamukuyeho amaboko”.

Bobi Wine asoza iyo ndirimbo abwira Perezida Museveni ko yayoboye Abanya-Uganda bari mu bujiji ariko ubu bakaba barajijutse, ari na yo mpamvu batakimutinya.

Ati “Intebe y’Ubutegetsi yibwe Abanya-Uganda.”
Si ubwa mbere Bobi Wine yihana Perezida Museveni yifashishije inganzo kuko no mu 2017 yakoze iyitwa “Freedom” avuga ko Abanya-Uganda barambiwe ababakandamiza.

Uganda igizwe n’umubare munini w’urubyiruko kandi abenshi muri rwo bagiye bagaragaza ugushyigikira ibitekerezo n’impinduramatwara za Bobi Wine, ibishobora kumuha imbaraga zo kwigaragaza mu ruhando rwa politiki.

Gusa haracyari ikibazo cy’uko abarwanashyaka be bakomeza gufungwa bya hato na hato ndetse bagahohoterwa n’inzego z’umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages