Biteganyijwe ko indege nshya Perezida azajya agendamo izagera mu gihugu tariki 16 Nyakanga 2021. Ni indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 Neo.
Umuvugizi wa Guverinoma, Oumar Guèye, yavuze ko indege Perezida yari asanzwe agendamo ya Airbus A319 ishaje ku buryo kuyikoresha byabahendaga cyane.
Abatavuga rumwe na Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta yatangaje ko nta banga rikwiriye kuba mu kugura indege ya Perezida ariyo mpamvu amafaranga izagurwa akwiriye gutangazwa.
Nubwo byasabwe na benshi, BBC yatangaje ko Guverinoma yirinze kugira amakuru ishyira hanze ajyanye n’ibiciro.
Hari imiryango yatangaje ko Leta ifite ibindi yakabaye ishyiramo amafaranga kurusha kugurira Perezida indege birimo nk’ibiribwa, amazi, umuriro n’ibindi byangombwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!