Ushinzwe inozabubanyi muri iryo shami, Edward Gabkwet yavuze ko iyo ndege yari iri mu butumwa busanzwe bwo gutera inkunga ingabo zoherejwe mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu, guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Yavuze ko hatangijwe igikorwa cyo gushakisha iyo ndege ngo bamenye aho yarengeye, nkuko BBC yabitangaje.
Si ubwa mbere indege z’igisirikare cya Nigeria zihura n’ibibazo ziri mu kirere kuko no muri Gashyantare uyu mwaka, hari iyahitanye abasirikare barindwi nyuma y’uko imwe muri moteri zayo zinaniwe gukora iri mu kirere.


Ibitekerezo 0