Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2026. Mu itangazo ryayo, Kenya Airways yavuze ko iki kibazo cyabaye ahagana Saa Moya n’iminota 50 z’ijoro (19:50), ubwo indege KQ 002D yari iri mu rugendo iva i Nairobi yerekeza i New York, igeze mu kirere cya Tchad.
Iyo ndege yagize ikibazo cya “flight control spoiler malfunction”, bivuze ko hari igice kiyifasha kugenzura imigendere mu kirere cyagize ikibazo, bituma hafatwa icyemezo cyo kuyisubiza i Nairobi mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi n’abakozi.
Abakozi b’indege bahise bakurikiza amabwiriza y’umutekano asanzwe, bahitamo gusubira i Nairobi kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rya tekiniki.
Sosiyete ya Kenya Airways yavuze ko iyi ndege yageze i Nairobi mu rukerera rwo ku wa 6 Nyakanga Saa sita n’iminota 30 (00:30), kugira ngo ikorerwe igenzura rikwiye.
Iyi sosiyete yasabye imbabazi abagenzi bagizweho ingaruka n’iki kibazo, ivuga ko ibabajwe n’imbogamizi zabaye mu rugendo rwabo, kandi ko izabafasha kubona uburyo bwo gusubukura uru rugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!