Iyi raporo yatanzwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, bikozwe n’itsinda ry’indorerezi 72, zari zoherejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ibibazo birimo uburiganya, guhagarika internet, gukoresha ingufu nyinshi za gisirikare, n’ibyaha birimo gushimuta abantu mu nyungu za politiki.
Indorerezi zavuze ko amatora atubahirije amahame ya AU n’amategeko mpuzamahanga, ndetse ko yakozwe mu buryo butari bwo, bigatuma ubwisanzure bw’abatora buba buke.
Iyo raporo iti "Mu igenzura ryakozwe, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe usanga amatora yo mu 2025, muri Tanzania atarubahirije amahame ya AU, n’amategeko mpuzamahanga agenga amatora ya demokarasi."
Izi ndorerezi zivuga ko zabonye hari abakoraga uburiganya mu byumba bw’itora, aho abaturage bahabwaga amakarita menshi yo gutora, bimwe mu byumba by’amatora hagaragaye kubura kw’abakozi bahagarariye amashyaka amwe, no mu gihe cy’ibarura, bamwe mu bagenzuzi basabwe kuva mu biro by’amatora.
Leta ya Tanzania yo yavuze ko amatora yari asobanutse kandi arimo ubutabera.
Perezida Samia, warahiriye mu muhezo manda ye ya kabiri, ku ya 3 Ugushyingo 2025, nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 97,66%, yemeye ko abantu bapfuye, ariko avuga ko imibare yatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ihabanye n’ukuri.
Iyi raporo yasoje ivuga ko Tanzania yakagombye gushyira imbere impinduka mu matora n’imiyoborere kugira ngo ikemure imizi y’ibibazo bya demokarasi, ndetse n’ibindi byagaragaye mbere y’amatora, mu gihe cyayo, ndetse na nyuma yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!