00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara y’imbasa yongeye kugaragara muri Afurika

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 18 February 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko muri Afurika hagaragaye indwara y’imbasa ku nshuro ya mbere mu myaka itanu itagaragara kuri uyu mugabane.

Iyi ndwara yaherukaga kugaragara muri Afurika mu 2016, mu gace kitwa
Borno muri Nigeria. Yibasira imitsi ku buryo iyo itavuwe vuba itera ubumuga bw’ingingo uwayanduye.

Iyi virusi yandura iva ku muntu ijya ku wundi cyane cyane binyuze mu nzira yo mu kanwa cyangwa kenshi binyuze mu mazi cyangwa ibiryo byanduye, kandi ikagwira iyo yageze mu mara.

OMS yavuze ko abashinzwe ubuzima muri Malawi batahuye ko hongeye kugaragara imbasa yo mu bwoko bwa mbere nyuma y’uko mu Murwa Mukuru Lilongwe hagaragaye umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yamugaje.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yagize ati "Igihe cyose icyorezo kiri ahantu runaka biba bishoboka ko virusi yakwirakwira no mu bindi bihugu.”

Yakomeje avuga ati “Hifashishijwe ibipimo n’ubugenzuzi bwihuse twabashije gutahura vuba amakuru ko iyi ndwara yasesekaye muri Malawi.’’

Yijeje ko hagiye gufatwa ingamba zose zishoboka kugira ngo imbasa itangirwe itarakwirakwira ndetse abana barindwe nk’icyiciro ikunze kwibasira.

Indwara y’imbasa yongeye kugaragara muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages