Ni amasezerano agamije guhosha imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Inteko ya Angola yamaze kwemeza ko izo ngabo zoherezwa muriCongo, icyakora hakomehje kubaho urujijo ku nshingano zizaba zifite, mu gihe zisanzeyo izindi z’’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye kuhagera mu mpera za 2022.
Angola yatangaje ko ingabo zayo zitagiye guhangana na M23 nkuko benshi mu banye-Congo babikekaga, ahubwo inshingano z’izo ngabo ni “ugusigarana uduce twari turimo M23 no kutugaruramo amahoro ndetse no kurinda umutekano w’itsinda ryagiye gukurikirana ko ibyasinywe mu masezerano byubahirizwa’.
Mu cyumweru gishize byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, wabwiye abanyamakuru ko “Angola itazahangana na M23. Bagiye gukurikirana ko ibyafashweho umwanzuro byubahirizwa na M23, bareba ko koko bava mu birindiro.”
Umutwe wa M23 uherutse guhabwa tariki 30 Werurwe kuba wavuye mu duce twose umaze kwigarurira, kugira ngo hatangizwe ibiganiro byo kuwumvikanisha na Leta ya Congo.
Guverinoma ya RDC yagiye igaragaza ko idashaka kuganira na M23 ndetse igasaba ingabo z’amahanga zihari gufasha iza Leta kurwanya uwo mutwe bo bita uw’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!