Igisirikare cyatangaje ko Boura yishwe ku wa Mbere mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyagabwe mu karere ka Tillabéri ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Niger.
Abakozi batandatu b’umuryango w’abagiraneza bo mu Bufaransa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 31 na babiri b’abenegihugu cya Niger bari babayoboye bishwe bagiye gusura pariki muri Kanama 2020.
Icyo gihe IS yigambye uruhare muri ubu bwicanyi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko Boura yafashe amashusho ubwo abo bantu umunani bicwaga hanyuma akayasakaza.
Ababigizemo uruhare ngo bakase umuhogo w’umugore wari muri abo bishwe abandi barabarasa, batwika imodoka yabo barangije barahunga.
Ubwo abo bantu bicwaga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko icyo ari igitero cy’iterabwoba.
Urupfu rwa Boura ruje nyuma y’amezi ane ingabo z’u Bufaransa zitangaje ko zishe Adnan Abou Walid al-Sahrawi wari umuyobozi ukomeye wa IS mu Karere ka Sahara wanagize uruhare mu itegurwa ry’icyo gitero cyishe abakozi b’Abafaransa.
Nyuma y’imyaka icyenda ingabo z’u Bufaransa ziri mu Karere ka Sahel, kuri ubu zatangiye gukuramo akarenge mu birindiro bimwe na bimwe muri Mali.
Kugeza ubu habarurwa abasirikare bagera ku 5000 muri aka karere ariko biteganyijwe ko rwagati mu mwaka wa 2023 bazaba bamaze kuvayo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!