AFP yatangaje ko imirwano yabaye mu ijoro rishyira kuwa Kabiri, yaturutse ku kutumvikana ku mpande zombi mu ngabo zari ku burinzi muri icyo kiyaga.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Dieudonné Kasereka yavuze ko byanatewe n’umwijima kuko bwari bwije.
Ati “Ingabo za Congo zari ziri ku burinzi ari ubwo ingabo zirwanira mu mazi z’u Burundi zabitiranyije n’amabandi.”
Uretse abapfuye, hari abandi basirikare babiri ba Congo bafashwe n’ingabo z’u Burundi.
Leta y’u Burundi yo yahakanye umubare w’abasirikare bapfuye ndetse n’icyatumye iyo mirwano iba. Yavuze ko yishe amabandi atari abasirikare ba Congo.
Tanganyika ni ikiyaga cya kabiri mu bunini muri Afurika. Gikora ku bihugu nka RDC, Burundi, Zambia na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!