Amakuru dukesha BBC avuga ko izi ngabo zirukanye aba barwanyi mu birindiro biri mu gace kitwa ‘Awasse’. Hari nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku Cyumweru kugera ku wa Mbere.
Bivugwa ko iyi mirwano yaguyemo inyeshyamba nubwo hatatangajwe umubare wazo.
Kuba aka gace kafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia uri mu maboko y’abo barwanyi kuva muri Kanama 2020, nabyo biri hafi.
Amakuru avuga kandi ko abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu karere ka Macomia muri Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.
Aya makuru avuzwe nyuma y’andi yacicikanye mu bitangazamakuru byo muri Mozambique, ko ku wa 20 Nyakanga Ingabo z’u Rwanda zarashe inyeshyamba mu gace ka Palma zica izigera kuri 30 mu gihe izindi zahunze zigana ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!