00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zuzurije amashuri abigiraga munsi y’ibiti muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na
Kuya 13 February 2015 saa 11:49
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNAMISS), zamuritse ishuri zubakiye abanyeshuri bo muri iki gihugu bari bamenyereye kwigira munsi y’ibiti kuko amashuri mazima yabaga mu Mujyi wa Juba aho basabwagagukora urugendo rurerure cyane.
Ibyumba by’amashuri “Central Equatoria State School” yubatswe n’ibatayo y’ingabo z’u Rwanda byamurikiwe Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Itangazo rya Loni ryatanzwe muri Gicurasi umwaka ushize wa (…)

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNAMISS), zamuritse ishuri zubakiye abanyeshuri bo muri iki gihugu bari bamenyereye kwigira munsi y’ibiti kuko amashuri mazima yabaga mu Mujyi wa Juba aho basabwagagukora urugendo rurerure cyane.

Ibyumba by’amashuri “Central Equatoria State School” yubatswe n’ibatayo y’ingabo z’u Rwanda byamurikiwe Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Itangazo rya Loni ryatanzwe muri Gicurasi umwaka ushize wa 2014 ryagaragazaga ko abasirikare bari mu butumwa babonye ko kuba abanyeshuri bo mu mashuri abanza bigira munsi y’ibiti ari imbogamizi ikomeye ku mibereho myiza y’abaturage.

Ingabo z'u Rwanda zafatanyije n'Abaturage ndetse n'abandi bafatanyabikorwa mu kuzuza aya mashuri

Itsinda rya Loni ryakoraga ubugenzuzi ryasabye ingabo zose ziri mu butumwa bw’amahoro gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bakubaka amashuri.

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryatangiye inyubako muri Nzeri 2014, ku bufatanye n’ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef), Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, ndetse n’abaturage ba kavukire i Kampuri aho iri shuri rubatswe.

Ibyumba byamuritswe bigera ku munani bizigirwamo, bibiri bigenewe kuba ibiro by’ubuyobozi ndetse n’iby’imisarani.

Umuyobozi n’Ingabo z’u Rwanda muri UNAMISS, Mutara Nkangura, yatangaje ko amafaranga yatanzwe mu kubaka yagabanyutse ku kigero cya 36% ku yari yitezwe bitewe n’uruhare rukomeye rw’abafatanyije.

Nkuranga yagize ati “Amafaranga yateganywaga kujya kuri iyi nyubako yari amadolari ya Amerika ibihumbi $219 ariko kubera ubufatanye n’abaturage n’Umuryango Nyarwanda, yagabanutseho amadolari ibihumbi 79.”

Geoffrey Kayonde, Ukuriye Diaspora Nyarwanda muri Sudani y’Epfo yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutoza Abanyarwanda umuco wo kwishakamo ibisubizo ubwabo bakigirira umumaro badasize n’aho batuye haba ku butaka bwababyaye ndetse n’imahanga nk’uko babigaragaje muri iki gikorwa.

Yongeyeho ko uyu muco bawinjije muri Sudani y’Epfo, kugira ngo abahavuka bige kwikura mu bibazo bibugarije nk’uko byari bimeze ku burezi bw’abana bigiraga munsi y’ibiti.

Ati “Iyo wigishije abanyagihugu, uba ukemuye byinshi mu bitera umutekano muke n’igituma abaturage bakomeza kuryana. Iyo wigishije abana, uba ubahaye amahirwe ku gufunguka bakamenya kubana n’abantu b’imico y’ingeri zose.”

Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi, Ubumwenyi n’Ikoranabuhanga William Ater Maciek, yashimiye ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda mu muganda watumye aya mashuri yuzura, ziharanira kurinda uburenganzira n’ubusugire bw’abanteshuri bigiraga munsi y’ibiti.

Komiseri w’Umujyi wa Juba, Stephen Wani, na we yashimangiye ko abaturage ba Sudani y’Epfo bakwiye kwigira ku byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, yongeraho ko igihe kigeze ngo igihugu cyari cyibasiriwe n’umwiryane gishingire ku iterambere aho guhera mu makimbirane.

Wani ati “Reka tugire Sudani y’Epfo urugo rwa buri wese. Reka tubabarirane kugira ngo dukomeze iterambere. Reka twibagirwe ibidutanya kugira ngo amahoro agaruke muri twe.”

Abaturage b’i Kapuri basabwe kurinda no gusigasira aya mashuri buzurujwe, ndetse ababyeyi bakangurirwa kongera akabaraga mu kohereza abana ku ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages