00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Congo zirashijwa iyicarubozo ku barwanyi ba M23

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 July 2013 saa 06:11
Yasuwe :

Mu gihe kuva ku Cyumweru gishize urugamba rwongeye kubura hagati y’abarwannyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, kuri ubu izi ngabo zirashinjwa iyicarubozo no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho zifata imiramo y’abarwanyi ba M23 zikayishinyagurira, bazira ko bavuga Ikinyarwanda bagasabwa gusubira mu Rwanda.
Amafoto menshi yakomeje gucikana ku mbuga nkoranyampaga yerekana ubugome ndengakamere bukorerwa abarwanyi ba M23, baba abapfu n’abazima bikozwe n’ingabo za Leta ya Congo (…)

Mu gihe kuva ku Cyumweru gishize urugamba rwongeye kubura hagati y’abarwannyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo, kuri ubu izi ngabo zirashinjwa iyicarubozo no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho zifata imiramo y’abarwanyi ba M23 zikayishinyagurira, bazira ko bavuga Ikinyarwanda bagasabwa gusubira mu Rwanda.

Amafoto menshi yakomeje gucikana ku mbuga nkoranyampaga yerekana ubugome ndengakamere bukorerwa abarwanyi ba M23, baba abapfu n’abazima bikozwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ibi ndetse bikaba byamaganywe na Loni, ndetse n’ingabo zayo zibungabunga amahoro muri Congo zahise zitangira iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

Amakuru dukesha direct.cd, avuga ko ibitaro byakiriye imirambo igera ku 130 muri yo 120 Leta ya Congo ikaba ivuga ko ari iy’abarwanyi ba M23, naho 10 bakaba ingabo za Congo, nubwo ibi umutwe wa M23 ubihakana wivuye inyuma.

Umwe mu babonye abasirikare ba Leta ya Congo bashinyagurira imirambo yagize ati “ Nabonye umusirikare ahandogura imirambo avuga ngo « Musubire mu Rwanda muduhe amahoro ».

Amafoto yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter n’umunyamakuru Simone Schindwein ukorera ikinyamakuru German Newspaper TAZ, mu Karere k’Ibiyaga bigari, agaragaza uburyo ingabo za Congo zakubitaga imiramo ndetse imwe zikayambika ubusa, ibi bikaba binyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’ikiremwamuntu.

Nyuma y’ibi Umuvugizi wa Ban Ki-Moon yatangaje ko ibikorwa FARDC ikorera imfungwa n’abishwe ba M23, ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu, nyuma yo gushyikirizwa raporo y’uko bihagaze na MONUSCO.

Ban Ki-Moon arahamagarira Congo gukurikirana mu butabera abakoze ibyo bikorwa, kandi ikanibutswa ko gufata nabi imfungwa biri mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aganira na BBC, Umuvugizi wa MONUSCO we yagize ati « Niko bimeze natwe twabonye ayo makuru twahise dushaka uburyo hajyaho iperereza kugirango tumenye ibyo bikorwa, nk’uko mubizi ntidushobora kwihanganira ko abafungwa bafatwa nabi cyangwa gushinyagurira imirambo. Twe hamwe n’abasirikare ba Congo dukorana, murabizi ko mbere yo gukorana nabo tubanza kumenya neza ko babona amahugurwa ku burenganzira bw’ikiremwa muntu n’amahame mpuzamahanga ku kiremwa muntu, tubigisha uko bagomba gufata abafungwa n’imirambo mu gihe cy’imirwano, ubwo rero ni ibintu bitakwemerwa. »

Aba barwanyi ba M23 bakomeje kwicwa urubozo no gushinyagurirwa bavuga Ikinyarwanda, ndetse bagashinjwa n’Ingabo za Congo kuba baturuka mu Rwanda kubera ko bavuga Ikinyarwanda.

Kuba aba bavuga Ikinyarwanda bafatirwa muri Congo nta gitangaza kirimo kuko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda, kandi mu byo barwanira bakaba baharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhihoterwa kuva mu myaka irenga icumi ishize. Mu Karere kandi habarurirwa abagera kuri miliyoni 40 bavuga Ikinyarwanda.

Abavuga Ikinyarwanda bashinjwa kuba abarwanyi ba M23 nabo bagahohoterwa
Nguku uko imirambo ishinyagurirwa

Aya mafoto ni aya AFP yashyizwe ahagaragara na Simone Schindwein


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages