Abagaba bombi baganiriye ku mikoramire irimo kumenya imbago za buri ruhande, imicungire y’ikirere cyo mu duce bagenzura, ubufatanye mu bwirinzi, gusangira amakuru y’ubutasi, ubufatanye mu gusangizanya ibikoresho nk’imiti, gufashanya mu buvuzi bwihuse n’ibindi.
Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 mu Burazirazuba bwa Congo mu gihe iza EAC zatangiye kuhagera mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano biri muri RDC.
Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe bwarazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro isaga 120 ihakorera, mu gihe ingabo z’icyo gihugu zananiwe kuyitsinsura.
Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC zigizwe n’izituruka mu bihugu bya Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda.
Angola yatangaje ko nayo izohereza ingabo zayo ariko zizaba zije mu bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!