Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ingabo ya Gabon, rivuga ko habaye iperereza ryimbitse rigamije kumenya ukuri kw’ibyo birego, nkuko BBC yabitangaje.
Ingabo za Loni muri Centrafrique zagezeyo mu 2014 zoherejwe kurinda abaturage ubwo intambara yaritangiye muri icyo gihugu.
Si ubwa mbere ingabo za Gabon zikurwa muri Centrafrique kuko mu 2016 hari izindi 40 zakuweyo ziri kumwe n’iz’u Burundi, nyuma y’ibirego byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.





Ibitekerezo 0